Kenya: Raila Odinga utemera ko yatsinzwe yamaze kwiyambaza urw’Ikirenga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Raila Odinga uherutse gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya ariko ntiyemere ibyayavuyemo, yamaze kwiyambaza Urukiko rw’Ikirenga mu kirego asabamo gutesha agaciro ibyavuye muri aya matora.

Byemejwe n’umwe mu banyamategeko ba Raila Odinga witwa Dan Maanzo kuri uyu wa Mbera tariki 22 Kanama 2022.

Izindi Nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Dan Maanzo yabwiye Abanyamakuru ko ikirego cyamaze kugezwa ku Rukiko rw’Ikirenga hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ndetse ko Odina yiteguye kujya kukirushyikiriza mu ntoki mu gihe cya vuba.

Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo kuburanisha ibirego nk’ibi, rufite igihe cy’iminsi 14 kugira ngo ruzafate umwanzuro kuri iki kirego.

Ku wa Mbere w’icyumweru gishize tariki 15 Kanama 2022, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya, yasohoye ibyavuye mu matora, byagaragaje ko William Ruto yayegukanye ku majwi 50.49% mu gihe Odinga yagize 48.5%.

Bucyeye bwaho, tariki 16 Kanama 2022, Raila Odinga yahise yamagana ibi byavuye mu matora, avuga ko we n’abayoboke be batabyemera.

Icyo gihe yagize ati “Twe uko tubibona ni uko ibyatangajwe na Chebukati [Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri Kenya] tutabyemera kandi tubyamaganye kandi bigomba guteshwa agaciro n’urukiko rubifitiye ububasha.”

Raila Odinga avuga ko mu ibarura ry’amajwi habayemo amanyanga adashobora kwihanganira.

Perezida Uhuru Kenyatta warangije Manda ze, wanashyigikiye Raila Odinga bakunze guhangana, kugeza ubu ntacyo aratangaza ku byavuye muri aya matora yo muri Kenya.

Abakuru b’Ibihugu ndetse na Guverinoma zinyuranye zirimo iy’u Rwanda na Perezida Paul Kagame, bashimiye William Ruto watorewe kuyobora Kenya ndetse n’Abanyakenya bagize amatora meza yanyuze mu mucyo no mu bwisanzure.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru