Umupolisi ufite ipeti rya Chief Inspector waciwe ibiganza n’igisasu bifashisha mu gutera ibyuka biryana mu maso ubwo yari mu gikorwa cyo guhosha imyigaragambyo yakamejeje muri Kenya, yavuze ko na we atazi uko byagenze, avuga ko atazi icyo azabwira abana be.
Chief Inspector David Karuri Maina, yacitse ibiganza bye byombi, ubwo yafunguraga kimwe mu bisasu bifashisha batera mu kivunge cy’abigaragambya kugira ngo batatane, akibagirwa ko yagifunguye, birangira kimuturikanye, bituma ibiganza bye byombi bicika.
Ni imyigaragambyo ikomeje guca ibintu muri Kenya, aho Abanya-Kenya biganjemo urubyiruko bakomeje kwamagana umushinga w’itegeko rishya ry’ubukungu, ryongera imisoro, mu gihe bo batifuza ko uyu mushinga utorwa.
Uyu mupolisi wahuye n’iri sanganya, ni umwe mu bari bagiye guhosha iyi myigaragambyo yaberaga ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, aho ari mu Bitaro bya Nairobi West Hospital, Maina; yavuze ko atazi uko ubuzima bwe bugiye kumera.
Yagize ati “Wari umunsi w’agahinda, ibi byabaye ubwo twageragezaga gutuma i Nairobi haboneka ituze. Ibi bigiye guhindura imibereho yanjye, kuko hari byinshi ntazongera gukora kandi nabibashaga. Sinzi icyo nzabwira abana banjye kuri iri sanganya, ndabizi bizabashengura.”
Chief Inspector David Karuri Maina aho arwariye muri Nairobi West Hospital, akomeje gusurwa n’abayobozi banyuranye bo nzego nkuru z’Igihugu muri Kenya, aho kuri uyu wa Kane, yasuwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubukerarugendo, Alfred Mutua.
RADIOTV10
Bamuhe amafaranga azatuma agira ubuzima bwiza,kdi yyihangane haricyo Imana yamweretse
Ntawamenya aho amahirwe azira. Wasanga agiye kuba intwali, ruto akamuha cash Atari kuzapfa abonye