Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Ubutumwa buteye agahinda bw’Umupolisi wahuye n’isanganya rikomeye mu guhosha imyigaragambyo

radiotv10by radiotv10
21/06/2024
in AMAHANGA
2
Kenya: Ubutumwa buteye agahinda bw’Umupolisi wahuye n’isanganya rikomeye mu guhosha imyigaragambyo
Share on FacebookShare on Twitter

Umupolisi ufite ipeti rya Chief Inspector waciwe ibiganza n’igisasu bifashisha mu gutera ibyuka biryana mu maso ubwo yari mu gikorwa cyo guhosha imyigaragambyo yakamejeje muri Kenya, yavuze ko na we atazi uko byagenze, avuga ko atazi icyo azabwira abana be.

Chief Inspector David Karuri Maina, yacitse ibiganza bye byombi, ubwo yafunguraga kimwe mu bisasu bifashisha batera mu kivunge cy’abigaragambya kugira ngo batatane, akibagirwa ko yagifunguye, birangira kimuturikanye, bituma ibiganza bye byombi bicika.

Ni imyigaragambyo ikomeje guca ibintu muri Kenya, aho Abanya-Kenya biganjemo urubyiruko bakomeje kwamagana umushinga w’itegeko rishya ry’ubukungu, ryongera imisoro, mu gihe bo batifuza ko uyu mushinga utorwa.

Uyu mupolisi wahuye n’iri sanganya, ni umwe mu bari bagiye guhosha iyi myigaragambyo yaberaga ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, aho ari mu Bitaro bya Nairobi West Hospital, Maina; yavuze ko atazi uko ubuzima bwe bugiye kumera.

Yagize ati “Wari umunsi w’agahinda, ibi byabaye ubwo twageragezaga gutuma i Nairobi haboneka ituze. Ibi bigiye guhindura imibereho yanjye, kuko hari byinshi ntazongera gukora kandi nabibashaga. Sinzi icyo nzabwira abana banjye kuri iri sanganya, ndabizi bizabashengura.”

Chief Inspector David Karuri Maina aho arwariye muri Nairobi West Hospital, akomeje gusurwa n’abayobozi banyuranye bo nzego nkuru z’Igihugu muri Kenya, aho kuri uyu wa Kane, yasuwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubukerarugendo, Alfred Mutua.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Theohile Munyaneza says:
    1 year ago

    Bamuhe amafaranga azatuma agira ubuzima bwiza,kdi yyihangane haricyo Imana yamweretse

    Reply
  2. David says:
    1 year ago

    Ntawamenya aho amahirwe azira. Wasanga agiye kuba intwali, ruto akamuha cash Atari kuzapfa abonye

    Reply

Leave a Reply to David Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − five =

Previous Post

Menya impinduka ije mu kwiyamamaza k’Umuryango RPF-Inkotanyi

Next Post

Icyemezo cyafatiwe umunyamakuru w’imyidagaduro waregwaga gukorera urugomo mu kabari cyamenyekanye

Related Posts

Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

by radiotv10
13/10/2025
0

Nyuma y’iminsi ibiri inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo urwana ku ruhande rwa Leta ya DRC zigenzura ibice bine byo muri Teritwari...

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

by radiotv10
13/10/2025
0

Israel yashyikirijwe imfungwa 20 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’agahenge agamije kurangiza...

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

by radiotv10
13/10/2025
0

Guverinoma y’u Bubiligi n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zagaragaje ko zishimiye itangazo ry’igisirikare cya DRC (FARDC) rihamagarira abarwanyi b’umutwe...

Abadipolomate batatu bitabiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Israel na Hamas bapfiriye mu Misiri

Abadipolomate batatu bitabiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Israel na Hamas bapfiriye mu Misiri

by radiotv10
13/10/2025
0

Abakozi batatu b’Urwego rukuru rw’Ubuyobozi rwa Qatar, bari bitabiriye ibiganiro bihuza Israel na Hamas mu Misiri, bapfiriye mu mpanuka y’imodoka...

Intambara irarangiye- Trump yatangaje ku mugaragaro ibya Israel na Hamas

Intambara irarangiye- Trump yatangaje ku mugaragaro ibya Israel na Hamas

by radiotv10
13/10/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko intambara imaze imyaka ibiri ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas...

IZIHERUKA

Challenges women face when starting businesses in Rwanda
MU RWANDA

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

by radiotv10
14/10/2025
0

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

14/10/2025
BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

13/10/2025
Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

13/10/2025
AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyemezo cyafatiwe umunyamakuru w’imyidagaduro waregwaga gukorera urugomo mu kabari cyamenyekanye

Icyemezo cyafatiwe umunyamakuru w'imyidagaduro waregwaga gukorera urugomo mu kabari cyamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.