Perezida wa Kenya, William Ruto yahakanye uruhare iki Gihugu gishinjwa kugira mu bibazo by’umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Sudani, avuga ko bimwe mu byo bashingiraho bashinja iki Gihugu, ari uko abantu bose bakibonamo.
Perezida William Kipchirchir Samoei Arap Ruto yabitangaje mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Qatar yitwa Al Jazeera. Kenya ishinjwa guha icyanzu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no kongera umutekano muke muri Sudani, ndetse hakaba havugwa ko mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka, abayoboke b’umutwe wa RSF bahuriye muri Kenya.
Hari amakuru avuga ko Perezida Ruto yigeze kwakira umuyobozi w’aba barwanyi, Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, bakaganira ku buryo Kenya yamuha intwaro akazishyura zahabu.
Perezida Ruto yahakanye uruhare rushinwa Igihugu cye muri ibyo bikorwa, avuga ko ahubwo ibyo bigaragaza ko Kenya ari Igihugu buri wese yisangamo.
Yagize ati “Kenya ni Igihugu cy’intangarugero muri Demokarasi. Turi Igihugu kimwe rukumbi muri Afurika y’Uburasirazuba no hagati aho abantu bose bateranira bisanzuye. Inama yabereye muri Kenya yari ihuje imiryango itari iya Leta, baganiraga ku kibazo kiri mu Gihugu cyabo ari cyo Sudani.”
Yabajijwe n’umunyamakuru ati “Unashinjwa ko ugemurira intwaro umutwe wa RSF. Ingabo za Sudani zivuga ko ufatanya na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ukazanira RSF intwaro.”
Perezida Ruto yasubije ati “Ibyo ni ibinyoma. Nakubwira ko kubera ko turi igihugu kigendera kuri demokarasi, buri muntu araturega. Na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo idushinja ko hari ababayirwanya bateranira i Nairobi. Ni byo, hari abateranira i Nairobi, sinabimenye, ariko ni ukubera ko turi igihugu kigendera kuri demokarasi. Ntabwo twabuza abantu kuza hano. Twe duhangana n’abanyabyaha gusa, ariko ntabwo twakwirukana abantu bari guharanira uburenganzira bwabo. Hano ni ho honyine abantu baganirira ku bibazo byabo bisanzuye.”
Ku bijyanye n’ikibazo cya Sudani, Perezida Ruto yagize ati “Nakubwira ko njye mbona ko abarwanyi ba RSF n’igisirikare cya Sudani ntaho bataniye. Aba bombi bafatanyije guhirika guverinoma. Ntabwo ushobora gutandukanya izo mpande zombi. Icyo nemera ni uko aba bajenerali bombi badafite igisubizo cya Sudani, kuko bose bashaka gukemura ikibazo bakoresheje imbunda. Iki si ikibazo cy’umutekano, ahubwo gishingiye ku miyoborere.”
Muri icyo kiganiro na Al Jazeera, Perezida Ruto yanavuze ko aticuza itegeko yahaye igipolisi ryo kurasa amaguru y’abigaragambya, avuga ko iki cyemezo cyubahirije amategeko agenga uru rwego rushinzwe umutekano, Ariko yongeyeho ko itegeko ritamwemerera gutegeka igipolisi uburyo gikoresha mu kuzuza inshingano zacyo.
Ati “Simbyicuza na gato, kubera ko itegeko ryemerera igipolisi cya Kenya gukoresha imbaraga mu gihe ubuzima bw’abandi baturage buri mu kaga.”
Umunyamakuru yamubajije ati “Ariko hari ubundi buryo byakorwamo udakoresheje amasasu yica?”, Perezida Ruto yasubije agira ati “Ibyo ni ibyawe, ariko nzi ko polisi izi icyo igomba gukora, kandi bazi ko ari inshingano zabo. Ni yo mpamvu mu myaka itatu maze ku butegetsi nakoze ibishoboka byose kugira ngo polisi ibe urwego rwigenga.”
Umunyamakuru yongeye ati “Ariko wategetse polisi kurasa amaguru!”, Perezida Ruto yasubije “Nta tegeko rimpa uburenganzira bwo gutegeka igipolisi.”
Iryo bwiriza Perezida Ruto yaritangarije mu ruhame ku itariki 09 Nyakanga 2025, asaba igipolisi kurasa amaguru y’abigaragambyaga icyo gihe, avuga ko byari bigamije kurinda imitungo y’abaturage yangizwaga.
Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko iyo myigaragambyo yasize abantu 65 bahasize ubuzima, icyakora, nta gihamya cyerekana ko itegeko rya Perezida Ruto ari ryo ryatumye abo baturage bahasiga ubuzima.
Perezida Ruto aherutse kwizeza abaturage be ko abantu bose baburiye ababo muri iyo myigaragambyo bazahabwa indishyi, gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakavuga ko ibyo bidakwiye, kuko ngo nta kiguzi cyasimbura ubuzima bw’umuntu wiciwe muri ibyo bikorwa.
RADIOTV10









