Abantu bataramenyekana bateye igisasu cya Grenade mu rugo rw’umuturage wo mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, gikomeretsa umwana wo muri uru rugo.
Iki gisasu cyatewe mu rugo rw’uyu muturage wo mu Mudugudu wa Indakemwa muri aka Kagari ka Nyakabanda kuri uyu wa 07 Mata 2022 mu masaha y’igicamunsi ahagana saa cyenda.
Ikinyamakuru Kigali Today dukesha aya makuru, gitangaza ko iyi grenade yatewe mu rugo rw’umuturage witwa Twagira ukomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango yatangaje ko nyuma y’iki gikorwa hahise hatangira gushakishwa amakuru y’aho uyu Twagira akomoka niba yaba yararokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi ku buryo iki gikorwa cyaba gifitanye isano n’Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Gusa amakuru yaje kumenyekana ni uko uyu muturage wo mu rugo rwatewemo Grenade basanze atararokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ushinzwe itumanaho n’Itangazamakuru mu Karere ka Kicukiro yabwiye RADIOTV10 ko inzego z’umutekano n’iz’iperereza ziri gukora kora iperereza kuri ubu bugizi bwa nabi.
Iki gisasu cyatewe mu rugo rw’uyu muturage cyakomereje umwana w’umukobwa, uri kuvurirwa mu Bitaro bikuru bya Kigali bya Kaminuza CHUK.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira gukorera iperereza kuri iki gikorwa kugira ngo abakiri inyuma bakurikiranwe.
Mu bihe byo kwibuka mu myaka yatambatuse hakunze kugaragara ibikorwa nk’ibi bigamije kurogoya imigendekere y’iki gikorwa nko kuba bamwe mu barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi baragenda bahohoterwa mu buryo bunyuranye.
RADIOTV10