Umugabo w’imyaka 34 y’amavuko, yafatanywe iwe mu rugo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, litiro 220 za Mazutu yacururizaga iwe mu rugo kandi bitemewe, kuko ishobora guteza impanuka mu rugo, akaba yarabikoze ngo kuko yabona ibikomoka kuri peteroli byahenze.
Uyu muturage wafashwe hirya y’ejo hashize, ku wa Gatatu tariki 04 Ukwakira mu Kagari ka Nyanza, yafashwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage bo mu gace atuyemo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uyu muturage yakoze iki gikorwa cyo gucururiza iwe mazutu, kuko yabonaga ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byarazamutse.
SP Twajamahoro avuga ko hari ahantu hagenwe hakorerwa ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli, kandi ko hari amategeko abigena.
Ati “Uriya rero wihaye gusa nk’uyirangura ahantu na ho hatazwi, akajya kuyibika iwe agamije kuzajya ayicuruza, ntabwo byemewe n’amategeko.”
SP Twajamahoro yakomeje agaragaza akaga gashobora guterwa n’ibi byari byakozwe n’uyu muturage, ati “Harimo ingaruka nyinshi kuko umwana cyangwa undi umuntu ashobora gucana ikibiriti cyangwa iriya mazutu igahura n’ikibatsi cy’umuriro, abari muri iyo nzu bose bagashya, imitungo yabo ikahatikirira ndetse n’abaturanyi babo bakabigenderamo.”
Uwafashwe na mazutu yafatanywe, yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze.
RADIOTV10