• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kicukiro: Urupfu rw’amayobera rw’umugabo wajyanye n’umukobwa kwinezeza muri ‘Lodge’ akaza kumusigamo

radiotv10by radiotv10
13/09/2022
in MU RWANDA
7
Kicukiro: Urupfu rw’amayobera rw’umugabo wajyanye n’umukobwa kwinezeza muri ‘Lodge’ akaza kumusigamo

Photo/Internet

Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 59 wajyanye n’umukobwa kwinezeza mu icumbi (Logde) riherereye mu Kagari ka Kanserege mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bamusanzemo yapfuye nyuma yuko uwo mukobwa bari bazanye amusizemo akigendera.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 ahagana saa sita z’ijoro muri Lodge iherereye muri aka Kagari ka Kanserege.

Imvaho Nshya dukesha aya makuru, ivuga ko uyu nyakwigendera yari yaje kwaka icumbi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022 ari kumwe n’umukobwa bari bazanye mu modoka y’uyu mugabo.

Uyu mugabo usanzwe aza kuruhukira muri iyi lodge, asanzwe atuye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Gasabo aho afite urugo yabanagamo n’umugore we.

Abakozi b’iyi Lodge bavuga ko ahagana saa sita z’ijoro, umukobwa wari wazanye na nyakwigendera, yaje kumusiga mu cyumba barimo, ajyana imfunguzo z’iki cyuma.

Bavuze ko baje kugira ikikango kuko bategereje ko uyu mugabo asohoka ngo atahe bagaheba, bakaza gukomanga ngo bamenye amakuru ye, bagakomanga ariko ntihagire ukoma.

Baje kwiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwaje bagasanga uyu mugabo yapfiriye mu cyumba yari arimo nyuma yuko bafunguye bakoresheje izindi mfunguzo kuko izindi uwo mukobwa yari yazitwaye.

Ubwo basangaga nyakwigendera yapfuye, bamusanze aryamye mu gitanda mu gihe imyenda yari yayikuyemo imanitse ndetse bagasanga icupa ry’inzoga na Jus muri iki cyumba.

Kuko aba bombi ntaho bari babanje kwiyandika, ntawabashije kumenya imyorondoro y’uwo mukobwa, wahise utangira gushakishwa ndetse RIB ikaba yahise itangira iperereza ku cyaba cyahitanye nyakwigendera.

Umurambo w’uyu mugabo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma hamenyekane icyo yazize.

RADIOTV10

Comments 7

  1. Edou says:
    4 years ago

    Izi ni dayinoni ziyambika imibiri y’abantu ziramara abantu ahubwo

    Reply
  2. H.abdu says:
    4 years ago

    Nibasuzume neza wasanga uyu mugabo yari yafashe imiti yongera imbara.ikamugiraho ingaruka.noneho umukobwa kubera ubwoba akikuriramo ake karenge ngo ataraburiza !!!!

    Reply
  3. NSANZUMUHIRE CHRISTIAN says:
    4 years ago

    Ubuse basi azize ko yari rimo ahahira umuryango we? Ibyo nibyo bita kubura isi ukabura n’ijuru. Gusa ba nyiri ayo macumbi bakurikiranwe kuko ntibyuvikana ukuntu bacumbikira abo batazi. Ubwo se ari abaje kugirira nabi igihugu?

    Reply
    • Tuyishimire Justine says:
      4 years ago

      Rwose birababaje kuvuga ngo ntanmyirondoro Yabo bacumbikira Kandi byari byoroshye gufata uwo mukobwa bikwiye guhinduka abantu bakava mumikino.Kandi nanone ijambo ryImana ritubwira ko icyo umuntu abiba ninacyo asarura .Mbaye ndekanye nabagabo ndabona aribwo meze neza Kuko isi yatubereye akabarore wasanga umugore yabwiwe ko umutware agiye mubutumwa.Gukizwa nabi bitera umwaku .

      Reply
      • Lilianl says:
        4 years ago

        Nange ndumva ariko byagenze

        Reply
  4. MYRIAM says:
    4 years ago

    RIP

    Reply
  5. Uwiga says:
    4 years ago

    Imperuka irimo idusatira gusa biteye urujijo kabisa!!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 12 =

Previous Post

DRC: Amakuru atari meza ku ndege yari imaze iminsi yaraburiwe irengero

Next Post

Ndimbati yaburanye mu mizi avuga ko uwo ashinjwa gusambanya babikoze yujuje ubukure

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ndimbati yaburanye mu mizi avuga ko uwo ashinjwa gusambanya babikoze yujuje ubukure

Ndimbati yaburanye mu mizi avuga ko uwo ashinjwa gusambanya babikoze yujuje ubukure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.