Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Abamotari bati “ahantu hose habaye Mauvais-Arrêt”, Polisi iti “ntibabuzwa guhagarara babuzwa kuhagira parking”

radiotv10by radiotv10
24/11/2021
in MU RWANDA
0
Kigali: Abamotari bati “ahantu hose habaye Mauvais-Arrêt”, Polisi iti “ntibabuzwa guhagarara babuzwa kuhagira parking”
Share on FacebookShare on Twitter

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto [Abamotari] bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko ahantu hose basigaye bahagarara basigaye bacibwa amande yo guhagarara nabi [mauvais arrêt] mu gihe Polisi yo ivuga ko batabujijwe guhagarara bakuraho umugenzi cyangwa bamufata ariko ko babirengaho ahubwo bakahagira parking.

Aba bamotari bavuga ko ubusanzwe guhagarara ahatemewe [mauvais arrêt] bihanishwa amande y’ibihumbi 25 Frw mu gihe hari ahantu i Kigali hashyiriweho uwo mwihariko nko kuri Kigali Heights, kuri Marriot Hotel no kuri Simba super Market mu Mujyi rwagati.

Umwe yagize ati “Kigali Heights iyo bagufashe ukuraho umugenzi bakaguca ibihumbi mirongo itanu [50 000Frw] hari Marriot iyo uhahagaze ukuraho umugenzi bakwandikira ibihumbi mirongo itanu, noneho nkibaza nti iyo bakwandikiye ibihumbi 50 ntabwo contravention bandikaho ko ari mauvais arrêt, bashyiraho amakosa abiri.”

Undi mumotari ati “Uyu munsi mu Mujyi wa Kigali ahantu hose ni muri mauvais arrêt, ibyapa tugira ntibirenze bitatu.”

Undi we avuga ko yigeze kuzinduka ari mu gitondo akegera umupolisi ashaka kumusaba serivisi ngo amurebere niba nta bihano arimo ariko ko yaje gutungurwa no guhita yandikirwa.

Ati “Ndamubwira nti ‘ese ko nari nkubwiye ngo undebere niba nta deni ukanyaka ibyangombwa, mauvais arrêt ije gute?’.”

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’Abamotari, Ngarambe Daniel avuga ko atumva impamvu abamotari baba bacibwa ariya mafaranga ibihumbi 50 Frw mu gihe n’imodoka ubwayo icibwa ibihumbi 35 Frw.

Avuga ko agiye kuvugana n’ushinzwe abamotari muri Polisi y’u Rwanda kugira ngo bamenye aho ikibazo cyaba kiri.

Ati “Baba bakwiye kugaragaza itegeko babishingiyeho.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP IRERE Irene avuga ko hari abamotari babuza guhagarara ahantu runaka ariko bagakomeza kuhahagarara bigatuma babandikira n’ikosa ry’agasuzuguro.

Ati “Ikosa bakunze gukora ni uko ahahagarara atahemerewe ariko bamubuza inshuro ebyiri, eshatu agenda agaruka bakamwandikira irindi kosa.”

SSP IRERE Irene avuga ko Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali ntaho babuzwa guhagarara bakuraho umugenzi cyangwa bamufata ahubwo ko babuzwa kuhagarara umwana munini.

Akomeza avuga impamvu abamotari bakunze guhagarara umwanya munini hariya hantu, ati “Nka Marriot bahakundira ko haba hari abagenzi ba buri kanya, ashobora kuhafata umugenzi cyangwa akahamusiga ariko atari ukuhagira parking.”

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Imbogamizi mu gukingira: Umubyeyi umwe ati “Ibaze kuva i Kigali ukajya i Nyamasheke gusinyira umwana”

Next Post

Mushikiwabo yakiriwe na Papa Francis avayo amuvuga imyato

Related Posts

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Eating fruits after meals is a simple way to stay healthy. Fruits help your body digest food, give you energy,...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

IZIHERUKA

6 Fruits you should eat after every meal
IMIBEREHO MYIZA

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mushikiwabo yakiriwe na Papa Francis avayo amuvuga imyato

Mushikiwabo yakiriwe na Papa Francis avayo amuvuga imyato

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.