Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Abamotari bati “ahantu hose habaye Mauvais-Arrêt”, Polisi iti “ntibabuzwa guhagarara babuzwa kuhagira parking”

radiotv10by radiotv10
24/11/2021
in MU RWANDA
0
Kigali: Abamotari bati “ahantu hose habaye Mauvais-Arrêt”, Polisi iti “ntibabuzwa guhagarara babuzwa kuhagira parking”
Share on FacebookShare on Twitter

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto [Abamotari] bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko ahantu hose basigaye bahagarara basigaye bacibwa amande yo guhagarara nabi [mauvais arrêt] mu gihe Polisi yo ivuga ko batabujijwe guhagarara bakuraho umugenzi cyangwa bamufata ariko ko babirengaho ahubwo bakahagira parking.

Aba bamotari bavuga ko ubusanzwe guhagarara ahatemewe [mauvais arrêt] bihanishwa amande y’ibihumbi 25 Frw mu gihe hari ahantu i Kigali hashyiriweho uwo mwihariko nko kuri Kigali Heights, kuri Marriot Hotel no kuri Simba super Market mu Mujyi rwagati.

Umwe yagize ati “Kigali Heights iyo bagufashe ukuraho umugenzi bakaguca ibihumbi mirongo itanu [50 000Frw] hari Marriot iyo uhahagaze ukuraho umugenzi bakwandikira ibihumbi mirongo itanu, noneho nkibaza nti iyo bakwandikiye ibihumbi 50 ntabwo contravention bandikaho ko ari mauvais arrêt, bashyiraho amakosa abiri.”

Undi mumotari ati “Uyu munsi mu Mujyi wa Kigali ahantu hose ni muri mauvais arrêt, ibyapa tugira ntibirenze bitatu.”

Undi we avuga ko yigeze kuzinduka ari mu gitondo akegera umupolisi ashaka kumusaba serivisi ngo amurebere niba nta bihano arimo ariko ko yaje gutungurwa no guhita yandikirwa.

Ati “Ndamubwira nti ‘ese ko nari nkubwiye ngo undebere niba nta deni ukanyaka ibyangombwa, mauvais arrêt ije gute?’.”

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’Abamotari, Ngarambe Daniel avuga ko atumva impamvu abamotari baba bacibwa ariya mafaranga ibihumbi 50 Frw mu gihe n’imodoka ubwayo icibwa ibihumbi 35 Frw.

Avuga ko agiye kuvugana n’ushinzwe abamotari muri Polisi y’u Rwanda kugira ngo bamenye aho ikibazo cyaba kiri.

Ati “Baba bakwiye kugaragaza itegeko babishingiyeho.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP IRERE Irene avuga ko hari abamotari babuza guhagarara ahantu runaka ariko bagakomeza kuhahagarara bigatuma babandikira n’ikosa ry’agasuzuguro.

Ati “Ikosa bakunze gukora ni uko ahahagarara atahemerewe ariko bamubuza inshuro ebyiri, eshatu agenda agaruka bakamwandikira irindi kosa.”

SSP IRERE Irene avuga ko Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali ntaho babuzwa guhagarara bakuraho umugenzi cyangwa bamufata ahubwo ko babuzwa kuhagarara umwana munini.

Akomeza avuga impamvu abamotari bakunze guhagarara umwanya munini hariya hantu, ati “Nka Marriot bahakundira ko haba hari abagenzi ba buri kanya, ashobora kuhafata umugenzi cyangwa akahamusiga ariko atari ukuhagira parking.”

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − four =

Previous Post

Imbogamizi mu gukingira: Umubyeyi umwe ati “Ibaze kuva i Kigali ukajya i Nyamasheke gusinyira umwana”

Next Post

Mushikiwabo yakiriwe na Papa Francis avayo amuvuga imyato

Related Posts

Fast-Forward to 2050: The Opportunities and Challenges Ahead

Fast-Forward to 2050: The Opportunities and Challenges Ahead

by radiotv10
27/11/2025
0

The year 2050 may seem far away, but it is closer than most people think. For Gen Z, who today...

Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal FC yatsinze Bayern Munich ibitego 3-1 mu mukino w'Irushanwa ry'i...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

The Role of Women in Peacebuilding and Conflict Resolution

The Role of Women in Peacebuilding and Conflict Resolution

by radiotv10
27/11/2025
0

In every society, peace is not just the absence of war; it is the presence of unity, justice, and understanding....

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

FDLR still active and being supported by DRC Government- Says Minister Nduhungirehe

by radiotv10
26/11/2025
0

The FDLR is still active and receiving support from the DRC, making the signing of a final agreement between Presidents...

IZIHERUKA

Fast-Forward to 2050: The Opportunities and Challenges Ahead
MU RWANDA

Fast-Forward to 2050: The Opportunities and Challenges Ahead

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

27/11/2025
Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

27/11/2025
The Role of Women in Peacebuilding and Conflict Resolution

The Role of Women in Peacebuilding and Conflict Resolution

27/11/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

FDLR still active and being supported by DRC Government- Says Minister Nduhungirehe

26/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mushikiwabo yakiriwe na Papa Francis avayo amuvuga imyato

Mushikiwabo yakiriwe na Papa Francis avayo amuvuga imyato

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Fast-Forward to 2050: The Opportunities and Challenges Ahead

Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.