Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, iratangaza ko yafashe abantu 10 mu Karere ka Nyarugenge bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura bwo gutobora inzu no gutegera abantu mu nzira bakabambura, barimo bane n’ubundi bari bigeze kubifungirwa.
Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Kanama 2025 mu Mirenge ya Muhima na Mageragere mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Bane muri aba bantu, bafatiwe mu Mudugudu wa Rubete mu Kagari ka Nyarufunzo mu Murenge wa Mageragere muri aka Karere ka Nyarugenge.
Polisi ivuga ko “Aba si ubwa mbere bafatirwa mu bikorwa by’ubujura kuko bafungiwe iki cyaha barangiza igifungo bararekurwa ariko banga guhinduka basubira muri ibi bikorwa.”
Naho abandi batandatu bo bafatiwe mu Mudugudu w’Ubucuruzi mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Muhima, bo bakekwaho gukora ubujura muri Nyabugogo.
Umukwabu wo gufata aba batandatu, wakozwe nyuma yuko abaturage bagaragaje ko muri kariya gace hari abajura biba abaturage ibyabo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yibukije abishoye mu bikorwa by’ubujura, ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ati “Umuntu wese wijandika mu bikorwa by’ubujura agomba gufatwa agahanwa. Polisi y’Igihugu ifatanyije n’izindi nzego yahagurukiye abantu bose babuza umudendezo abaturage cyane cyane ababiba byabo, ntabwo bazihanganirwa.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yaboneyeho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hari abo baziho ibikorwa by’ubujura.
RADIOTV10