Abantu umunani barimo abasore barindwi n’umukobwa umwe bafatiwe mu cyuho batekeye ikiyobyabwenge cya kanyanga mu gishanga kiri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, muri icyo gishanga giherereye mu mudugudu wa Karisimbi, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Rusororo.
Aba bantu kandi banafatanywe litiro 111 za kanyangwa ndetse na Litiro 3 600 z’ibisigazwa byo mu nganda bizwi nka Melase bakoreshaga mu gukora iki kiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, aba bantu bafashwe nyuma y’uko batanzweho amakuru n’abaturage.
Ati “mu gutegura umukwabu wo guhagarika ibi bikorwa bitemewe n’amategeko, ni bwo baje gutungurwa bisanga bafatiwe mu cyuho batekeye Kanyanga mu gishanga.”
SP Twajamahoro yakomeje asaba abijanditse mu bikorwa nk’ibi byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kubihagarika kuko akabo kashobotse.
Ati “Nubwo bagenda bahindura amayeri bwose, bamenye ko yose azamenyekana bagafatwa ku bufatanye n’abaturage.”
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rusororo, mu gihe ibiyobyabwenge bafatanywe byangirizwa mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ingaruka zabyo ku buzima.
RADIOTV10