Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Avoka akurikiranyweho kwaka umukiliya we Miliyoni 3 yo ‘guha Umucamanza ngo azihutishe urubanza’

radiotv10by radiotv10
17/02/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Avoka akurikiranyweho kwaka umukiliya we Miliyoni 3 yo ‘guha Umucamanza ngo azihutishe urubanza’
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamategeko wunganira abandi mu nkiko wo mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho kwaka Miliyoni 3 Frw umukiliya we uba mu mahanga amubwira ko ari ruswa yo kuzaha Umucamanza kugira ngo azihutishe urubanza rwe rumaze imyaka ine.

Me Nyirabageni Brigitte usanzwe yunganira abantu mu mategeko ariko na we ubu akaba ari kuregwa icyaha cya ruswa, yaburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ahakana icyaha akekwaho.

Uyu munyamategeko watawe muri yombi tariki 26 Mutarama 2022, akurikiranyweho gusaba umukiliya we uba mu Bwongereza miliyoni 3 Frw amubwira ko ari ruswa yo kuzaha Umucamanza kugira ngo azihutishe urubanza rwe.

Uwitwa Elisha Hakuzumwami usanzwe aba mu Bwongereza, akaba afite urubanza amaranye imyaka ine mu Rwanda rukaba rwaragiye rutinzwa n’icyorezo cya COVID-19.

Uyu Hakuzumwami yabwiye inzego z’ubugenzacyaha ko uyu munyamategeko Me Nyirabageni uri kumwunganira mu rubanza rwe, yamubwiye ko natagira icyo atanga bizakomeza gutuma urubanza rwe rutinda.

Yavuze ko uyu munyamategeko we, yamusabye Miliyoni 3 Frw amubwira ko ari ayo kuzaha Umucamanza kugira ngo urubanza rwe ruzahabwe itariki yo kuruburanisha ndetse runihute ruve mu nzira.

Hakuzumwami avuga ko yabanje kumwoherereza Miliyoni 1 Frw ariko Umunyamategeko amubwira ko ari macye, amusaba kohereza andi, ari na byo byatumye ahita yitabaza inzego z’ubugenzacyaha kuko yabonaga atari shyashya.

Ubushinjacyaha burega uyu munyamategeko icyaha cya ruswa, bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko icyaha gikekwa kuri Me Nyirabageni gikomeye bityo ko akwiye kuburana afunzwe by’agateganyo.

Ubwo urubanza ku ifunga ry’agateganyo rwabaga kuri uyu wa 16 Gashyantare, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora iki cyaha cya ruswa.

Buvuga ko kandi aramutse akurikiranywe ari hanze byabangamira iperereza ndetse ko kuba uyu munyamategeko yakurikiranwa afunzwe ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kuzajya abonekera igihe mu gihe yaba akenewe.

Uregwa we yabwiye urukiko ko nta cyaha yakoze bityo ko nta mpamvu yatuma akurikiranwa afunze, agasaba kurekurwa.

Yemereye Ubushinjacyaha ko yasabye uriya mukiliya we miliyoni 3 Frw koko ariko ko yabikoze ashaka kubona ubwishyu kuko hari imanza ebyiri yaburaniyemo uyu Hakuzumwami ntamwishyure.

Urubanza ku ifunga rwahise rupfundikirwa, bikaba biteganyijwe ko Urukiko rusoma umwanzuro warwo kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 20 =

Previous Post

Vuba araba ayigendamo: Imodoka y’akataraboneka ya Bruce Melodie yaraje

Next Post

Ahaturutse inkuru y’uruzinduko rwa Gen Saleh mu Rwanda n’uko yarangiye

Related Posts

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

IZIHERUKA

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3
MU RWANDA

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

13/01/2026
Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ahaturutse inkuru y’uruzinduko rwa Gen Saleh mu Rwanda n’uko yarangiye

Ahaturutse inkuru y’uruzinduko rwa Gen Saleh mu Rwanda n’uko yarangiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.