Kigali: Avoka akurikiranyweho kwaka umukiliya we Miliyoni 3 yo ‘guha Umucamanza ngo azihutishe urubanza’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamategeko wunganira abandi mu nkiko wo mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho kwaka Miliyoni 3 Frw umukiliya we uba mu mahanga amubwira ko ari ruswa yo kuzaha Umucamanza kugira ngo azihutishe urubanza rwe rumaze imyaka ine.

Me Nyirabageni Brigitte usanzwe yunganira abantu mu mategeko ariko na we ubu akaba ari kuregwa icyaha cya ruswa, yaburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ahakana icyaha akekwaho.

Izindi Nkuru

Uyu munyamategeko watawe muri yombi tariki 26 Mutarama 2022, akurikiranyweho gusaba umukiliya we uba mu Bwongereza miliyoni 3 Frw amubwira ko ari ruswa yo kuzaha Umucamanza kugira ngo azihutishe urubanza rwe.

Uwitwa Elisha Hakuzumwami usanzwe aba mu Bwongereza, akaba afite urubanza amaranye imyaka ine mu Rwanda rukaba rwaragiye rutinzwa n’icyorezo cya COVID-19.

Uyu Hakuzumwami yabwiye inzego z’ubugenzacyaha ko uyu munyamategeko Me Nyirabageni uri kumwunganira mu rubanza rwe, yamubwiye ko natagira icyo atanga bizakomeza gutuma urubanza rwe rutinda.

Yavuze ko uyu munyamategeko we, yamusabye Miliyoni 3 Frw amubwira ko ari ayo kuzaha Umucamanza kugira ngo urubanza rwe ruzahabwe itariki yo kuruburanisha ndetse runihute ruve mu nzira.

Hakuzumwami avuga ko yabanje kumwoherereza Miliyoni 1 Frw ariko Umunyamategeko amubwira ko ari macye, amusaba kohereza andi, ari na byo byatumye ahita yitabaza inzego z’ubugenzacyaha kuko yabonaga atari shyashya.

Ubushinjacyaha burega uyu munyamategeko icyaha cya ruswa, bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko icyaha gikekwa kuri Me Nyirabageni gikomeye bityo ko akwiye kuburana afunzwe by’agateganyo.

Ubwo urubanza ku ifunga ry’agateganyo rwabaga kuri uyu wa 16 Gashyantare, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora iki cyaha cya ruswa.

Buvuga ko kandi aramutse akurikiranywe ari hanze byabangamira iperereza ndetse ko kuba uyu munyamategeko yakurikiranwa afunzwe ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kuzajya abonekera igihe mu gihe yaba akenewe.

Uregwa we yabwiye urukiko ko nta cyaha yakoze bityo ko nta mpamvu yatuma akurikiranwa afunze, agasaba kurekurwa.

Yemereye Ubushinjacyaha ko yasabye uriya mukiliya we miliyoni 3 Frw koko ariko ko yabikoze ashaka kubona ubwishyu kuko hari imanza ebyiri yaburaniyemo uyu Hakuzumwami ntamwishyure.

Urubanza ku ifunga rwahise rupfundikirwa, bikaba biteganyijwe ko Urukiko rusoma umwanzuro warwo kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru