Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Batatu barimo abana babiri bahiriye mu nzu yibasiwe n’inkongi y’amayobera

radiotv10by radiotv10
03/04/2025
in MU RWANDA
1
Kigali: Batatu barimo abana babiri bahiriye mu nzu yibasiwe n’inkongi y’amayobera
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu; umugabo n’abana be babiri bahiriye mu nzu babagamo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, nyuma yuko yibasiwe n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka.

Ni inkongi yadutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025 ahagana saa kumi, mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko bagerageje gutabara ariko kubera ubukana bw’iyi nkongi biba iby’ubusa, byanatumye hahiramo umugabo witwa Sebatware Emmanuel n’abana be babiri.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko bikekwa ko iyi nkongi yaba yatewe na nyiri uru rugo, Sebatware Emmanuel ari we wayishumitse.

Uwitwa Nzabonimpa Eric wari umuzamu w’uyu muryango yavuze ko ubwo iyi nkongi yadukaga, yumvise ikintu giturika akajya kwica inzugi ariko bikanga.

Yagize ati “Nahise nshaka uburyo bwo kwica inzugi kuko hose hari hafunze noneho ngezemo imbere nsanga umuriro watangiye kwaka uhereye mu cyumba cy’umukoresha wanjye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko iyi nkongi yatwaye ubuzima bw’abantu batatu barimo umugabo n’abana be.

Ati “Hapfiriyemo abana babiri; Mugisha Blaise w’imyaka 12 na Unejeje Blessing w’imyaka 6 na Se ubabyara. Abana bari baryamye mu cyumba cy’ababyeyi.”

Ni mu gihe undi mwana witwa Sebatware Brian w’imyaka itatu na nyina wabo bari bararanye mu cyumba cy’abashyitsi, bo barokotse iyi nkongi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Twagirimana says:
    9 months ago

    Imana ihe iruhuko ridashira abatashye , gusa mbona habayeho gucukumbura twasanga Wenda harimo n’amakimbirane . Leta ifite akazikenshi ku makimbirane mumiryango.

    Reply

Leave a Reply to Twagirimana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + nine =

Previous Post

Amakuru agezweho y’imirwano muri Congo: Urugamba rwongeye kumvikanamo imbunda ziremereye

Next Post

Kwibuka31: Hatangajwe impinduka izaba mu bikorwa byari bisanzwe mu cyumweru cy’Icyunamo

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwibuka30: Hagaragajwe uko gahunda yo gusoza icyumweru cy’Icyunamo iteye

Kwibuka31: Hatangajwe impinduka izaba mu bikorwa byari bisanzwe mu cyumweru cy’Icyunamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.