Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Hamenyekanye amakuru mashya ku mukozi wo mu rugo ukekwaho kwica umwana washenguye benshi

radiotv10by radiotv10
16/06/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Hamenyekanye amakuru mashya ku mukozi wo mu rugo ukekwaho kwica umwana washenguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi wo mu rugo ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka icyenda (9) w’umuryango wo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, basanze amanitse mu mugozi, yemereye RIB ko ari we wamwishe.

Uyu mwana w’umuhungu wigaga mu mwana wa kane w’amashuri abanza, yitabye Imana mu gitndo cyo ku Cyumweru tariki 12 Kamena 2022 ubwo yari yasigaranye n’umukozi w’iwabo mu rugo.

Rudasingwa Emmanuel Victor, Se wa nyakwigendera, yavuze ko yari yagiye mu siporo agasiga umwana wabo Rudasingwa Ihirwe Davis ari gusubiramo amasomo mu gihe umugore we [Nyina wa nyakwigendera] na we atari mu rugo.

Haciye umwanya ngo umukozi wo mu rugo wari wasigaranye na nyakwigendera, yahamagaye nyirabuja  amubwira ngo naze arebe ibibaye ariko amubaza ibyo ari byo, undi aryumaho.

Ni bwo baje ngo basanga Rudasingwa Ihirwe Davis amanitse mu mugozi wari uziritse ku byuma by’idirishya bizwi nka Grillage.

Ukekwaho kugira uruhare yabyemereye RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise ruta muri yombi uyu mukozi wo mu rugo witwa Nyirangiruwonsanga Solange wanaje kwemera ko ari we wagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu mukozi wo mu rugo ari we wishe nyakwigendera.

Yagize ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu Solange Nyirangiruwonsanga ari we wishe uyu mwana nkuko na we abyiyemerera.”

Urupfu rw’uyu mwana w’umuziranenge rwashenguye abatari bacye, bagiye bashyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza ko uyu mujyambere ababaje, bagasaba ko ubutabera bukora akazi kabwo bityo uwabigizemo uruhare akabiryozwa.

Yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu

Nyakwigendera yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatatuntariki 15 Kamena 2022, ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo mu Mujyi wa Kigali, hagarukwa ku buryo yari umwana ufite intego ndetse basaba ko bifuza ubutabera.

Muri Mutarama 2022, undi mwana w’umukobwa witwa Akeza Elisie Rutiyomba yitabye Imana bishengura abatari bacye aho na we bamusanze mu kidomoro cy’amazi ariko na bwo bikaza gukekwa ko atiyahuye ahubwo yishwe na Mukase wanajyanywe mu nzego z’ubutabera.

Uyu mwana Akeza wapfiriye mu Kagari ka Busanze mu Murenge wa Kanombe, yari asanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga akoresha amagambo yasetsaga abantu ndetse anasubiramo indirimbo z’abahanzi banyuranye barimo n’abakomeye nka Meddy na we uri mu bashenguwe cyane n’urupfu rwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 6 =

Previous Post

EAC yahaye gasopo ya nyuma imitwe iri muri DRC, yemeza koherezayo ingabo byihuse

Next Post

Nta byacitse, twari tubyiteze- Mukuralinda avuga ku ihagarikwa ritunguranye ry’indege y’abimukira

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nta byacitse, twari tubyiteze- Mukuralinda avuga ku ihagarikwa ritunguranye ry’indege y’abimukira

Nta byacitse, twari tubyiteze- Mukuralinda avuga ku ihagarikwa ritunguranye ry'indege y’abimukira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.