Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barindwi bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo, biba ibikoresho by’imiyoboro y’amashanyarazi ndeste banacuruza ibitujuje ubuziranenge, byose hamwe bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 150 Frw.
Aba bantu berekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025, aho iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA) ndetse na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG).
Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba “bantu barindwi bakekwaho kwangiza ibikorwaremezo, biba ibikoresho by’imiyoboro y’amashanyarazi.”
Abafashwe barimo abacuruzi baguraga, bakanacuruza ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi byibwe, ndetse n’ibitujuje ubuziranenge.
Aba bantu beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, bagiye bafatirwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ku bw’amakuru yabaga yamenywe n’inzego..
Uretse aba bantu berekanywe kandi, izi nzego zanagaragaje ibikoresho bafatanywe, byiganjemo intsinga z’amashanyarazi, udukoresho turenga 400 twatsa tukanazimya amashanyarazi, ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa muri ibi bikorwa remezo byo kugeza amashanyarazi ku Baturarwanda.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka ku bikorwa remezo, bityo ko itazigera yihanganira ababikora, ndetse inaburira ababirimo kimwe n’ababitekerezaga guhinira aho, kuko bahagurukiwe.
RADIOTV10