Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba abakinnyi bitwaye neza ku Mugabane wa Afurika muri uyu mukino, mu bihembo byiswe ‘African Cycling Awards’.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira umuhango wo guhemba abakinnyi basiganwa ku magare bahize abandi muri Afurika muri uyu mwaka wa 2025.
Ibi birori biteganyijwe tariki 28 na 29 Ugushyingo uyu mwaka, aho bizaba babaye bwa mbere, bikaba byarateguwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC).
Ni ubwa mbere ‘African Cycling Awards’ igiye kubaho nyuma yuko Afurika yakiriye bwa mbere Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali tariki 21-28 Nzeri 2025.
Ibi birori bizaba umwanya mwiza wo guhemba abakinnyi bahize abandi ku Mugabane wa Afurika mu bagabo n’abagore, haba mu babigize umwuga n’abatarabigize umwuga.
Abakinnyi bahize abandi bazatoranywa n’akanama k’inzobere z’Abanyafurika n’abandi bagize uruhare mu guteza imbere umukino w’amagare kuri uyu mugabane.
Abari gutegura iki gikorwa bavuze ko kizongera kubera mu Rwanda mu 2026, mbere yuko gitangira kwakirwa n’ibindi Bihugu buri mwaka.
Mu bazahembwa harimo umukinnyi wahize abandi mu byiciro byose by’abagabo, umukinnyi mwiza mu bagore [Best Woman Elite], umukinnyi mwiza w’umugabo utarabigize umwuga n’Ikipe y’Igihugu nziza muri Afurika.
Ku Gihugu cyakiriye, hazahembwa Umunyarwanda witwaye neza mu bagabo no mu bagore mu gihe kandi hazahembwa umukinnyi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba mu bagabo n’abagore.
Ubusanzwe ibihembo by’abakinnyi bahize abandi muri Afurika byatangwaga n’irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo, ndetse igihembo nk’iki cyatwawe n’Umunyarwanda Areruya Joseph mu 2018.
Mu mwaka ushize Igihembo iki gihembo cyari gisanzwe gitangwa n’abategura la Tropicale Amissa Bongo cyatwawe na Biniam Girmay ukomoka muri Eritrea.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10