Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Inkongi itunguranye yibasiye amacumbi y’abanyeshuri ubwo bari mu masomo

radiotv10by radiotv10
23/01/2023
in MU RWANDA
0
Kigali: Inkongi itunguranye yibasiye amacumbi y’abanyeshuri ubwo bari mu masomo
Share on FacebookShare on Twitter

Inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuri muri IPRC-Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hahiramo ibikoresho byinshi nk’ibitanda ndetse n’ibindi by’abanyeshuri.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye iyi nyubako y’ishuri ryisumbuye riba mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rizwi nka IPRC- Kigali.

Umwe mu bari ahabereye iyi nkongi, yabwiye RADIOTV10 ko iyi nkongi yatangiye mu masaha ya saa tanu za mu gitondo ubwo abanyeshuri bari mu ishuri, bakabona muri aya macumbi yabo hari gupfupfunuka umwotsi.

Yagize ati “Abanyeshuri babishoboye bamwe bagerageje gukuramo ibikoresho byabo ariko ibyinshi byahiriyemo.”

Yavuze ko iyi nkongi yamaze umwanya munini ku buryo ibintu byinshi byangirikiyemo ndetse n’inyubako ikangirika cyane.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi ryari rimaze kuhagera ritangira ibikorwa byo kuzimya uyu muriro wari wamaze kwangiza byinshi.

Harakekwa ko iyi nkongi yaba yatewe n’ikibazo cy’amashanyarari kubera intsinda zishobora kuba zari zishaje dore ko izi nyubako zimaze igihe.

Iyi nkongi yari ifite imbaraga
Hangirikiyemo byinshi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 2 =

Previous Post

Perezida Kagame yahaye igisubizo kinejeje uwifuje ko yazakorera siporo no mu Ntara

Next Post

Congo yakoze igikorwa kigaragaza ko idafite ubushake ko ibyayo n’u Rwanda bikemuka mu mahoro

Related Posts

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo yakoze igikorwa kigaragaza ko idafite ubushake ko ibyayo n’u Rwanda bikemuka mu mahoro

Congo yakoze igikorwa kigaragaza ko idafite ubushake ko ibyayo n’u Rwanda bikemuka mu mahoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.