Mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, ahahariwe icyanya cy’ibikorwa by’ubuzima, habarwa hegitari 500 zizagurirwaho ibikorwa remezo by’uru rwego, biteganyijwe ko zizimurwaho abaturage bazituyeho.
Aha i Masaka, haherutse gutahwa ikigo kizwi nka IRCAD cy’Ubushakashatsi ku ndwara zifata urwungano ngogozi, gitangirwamo amahugurwa ahanitse ajyanye no kubaga izi ndwara mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Hasanzwe kandi hari Ibitaro bya Masaka, ndetse ubu hakaba hari kuzamurwa ibindi bikorwa remezo by’inyubako zizakoreramo ibikorwa by’ubuzima n’ubuvuzi.
Mu nyubaho ziri kubakwa muri aka gace, harimo izimukiramo Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK bisanzwe bikorera mu mu Karere ka Nyarugenge, hakaba hari no kuzamurwa inyubako y’Ibitaro bizavura indwara y’umutima.
Aka gace kari kuzamurwamo ibi bikorwa, kagenewe ibikorwa remezo by’ubuzima, ndetse bikaba bituma hari abaturage bagatuyemo bazimurwa kugira ngo babibeberekere.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi avuga ko hakenewe nibura Hegitari 500 zizashyirwaho ibyo bikorwa remezo.
Icyakora avuga ko hatarasohoka igishushanyo mbonera cy’ibi bikorwa, ku buryo n’ahazashyirwa ibi bikorwa hataramenyekana.
Ati “Icyo twakoze ubu, twahagaritse kuba twatanga impushya [zo kubaka] muri iki gice kugira ngo igishushanyo mbonera kibanze kiganirweho cyemezwe, hanyuma tubone ngo ni hehe nyirizina, abo bireba bagomba kwimuka ni abahe.”
Antoine Mutsinzi avuga ko by’umwihariko igice cyo hepfo y’umuhanda ari cyo kizashyirwamo ibi bikorwa remezo, bityo ko n’igice cya ruguru gikwiye gutangira gutekerezwaho uburyo cyazabyazwa umusaruro mu buryo bw’ishoramari.
Ati “Ruguru hazabe hari ibikorwa byunganira ibikorwa remezo bizaba bigeze hariya. Dukene ko abantu baza gushora imari muri Masaka kugira ngo bubake ibikorwa remezo, kuko uko tugenda twongera ibikorwa remezo by’ubuzima ni ko tugenda twongera n’abakozi bazakenerwa, bakeneye aho kuba, bakeneye aho guhahira heza, ndetse bakeneye n’ibindi bikorwa remezo.”
Abatuye muri aka gace ka Masaka, bavuga ko ibi bikorwa remezo ari amahirwe aje abasanga abazaniye iterambere ridahwema kwigaragaza muri aka gace uko imyaka ishira.
Habumugisha Issa ati “Urebye uko hano hari hameze muri 2020, si ko hameze muri 2023. Uko umwaka ugenda uza hagenda hiyongeraho ikintu. Biradufasha cyane kuko iyo iri terambere ridusatira, hari ikindi kintu kigenda gihinduka mu mikorere yacu.”
Aba baturage bavuga kandi ko uretse iri terambere riza ribasanga rinazana andi mahirwe yo kwiteza imbere, bavuga ko n’ibi bikorwa remezo by’ubuzima, babibyaza umusaruro, kuko bivuza bitabagoye.
RADIOTV10