Uwakekwagaho kwica umucuruzi yakoreraga wo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yagerageje gutoroka Abapolisi yari agiye kwereka icyo yakoresheje muri ubu bugizi bwa nabi, bahita bamurasa.
Uyu mugabo witwa Ndungutse Wellars yari yatawe muri yombi akekwaho kwivugana Nsekanabo Valens wari umucuruzi mu Mudugudu wa Binunga muri aka Kagari ka Murama, witabye Imana tariki 17 Kanama 2022.
Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 03 Nzeri 2022, Polisi y’u Rwanda yari ijyanye uyu Ndungutse ahakorewe iki cyaha mu gikorwa cy’iperereza, agerageza gutoroka, Abapolisi bahita bamurasa, ahasiga ubuzima.
Aya makuru kandi yemejwe na Uwamahoro Liliane uyobora Akagari ka Murama, wabwiye BTN ko uyu wakekwagaho kwica nyakwigendera yari aje kwereka Polisi y’u Rwanda bimwe mu bikoresho yifashishije mu kumwivugana ndetse n’uburyo yabikoze.
Uwamahoro Liliane avuga ko uyu Ndungutse Wellars ubwo yari ageze mu gasantere kazwi nka Ntama ahakorewe iki cyaha, ari bwo yashatse gutoroka inzego.
Yagize ati “Uwo Ndungutse rero yazanye n’Abapolisi ageze hariya ashaka kwiruka ashaka gutoroka, baramurasa.”
Uyu Ndungutse wakekwagaho kwica Valens, yari yaje gukorera uyu yivuganye aturutse mu Murenge wa Kibagabaga mu Karere ka Gasabo, akaba yari amaze icyumweru kimwe akorera uwo yakekwagaho kwica.
Nsekanabo Valens wasanzwe yapfuye bikekwa ko yishwe n’uyu Ndungutse, yari asanzwe ari umucuruzi muri kariya gasantere ka Ntama aho bamusanze yapfiriye mu nzu yakoreragamo ubucuruzi bwe.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Binunga, Nsabimana Sylvere yari yatangaje ko abishe uyu nyakwigendera bashobora kuba baramukubise ikintu mu mutwe kuko bamusanganye amaraso ku gice cy’umutwe.
RADIOTV10