Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

radiotv10by radiotv10
12/12/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 800, turimo utwo yari yarahishe mu musego w’igitanda.

Uyu mugore yafashwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025.

Utu dupfunyika 800 yasanganywe, turimo 750 twari duhishe mu musego w’igitanda, twatahuwe n’abapolisi ubwo binjiraga iwe mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari ka Ruhango muri uriya Murenge wa Gisozi.

Nanone kandi habonetse utundi dupfunyika 50 yari yarahishe mu murima we uri hafi y’urugo rwe, ndetse akimara gufatwa, akaba yahise yemerera inzego ko urwo rumogi ari urwe, kandi ko asanzwe arucuruza.

Uyu mugore ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi, ifatwa ryeryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, nk’uko byemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.

CIP Wellars yaboneyeho gushimira abaturage bakomeje gufasha Polisi mu gutahura ibyaha nk’ibi no gufata ababikora. Ati “Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge, no gutahura abanyabyaha.”

Yanasabye abijanditse mu bikorwa nk’ibi by’ibyaha, kubihagarika mu maguru mashya, kuko inzego zabihagurukiye, kandi ko amayeri yose bakoresha, yamaze gutahurwa.

Yagize ati “uburyo bwose bakoresha bwamenyekanye, ubu amayeri bari gukoresha yo gufata udukapu bagaheka kuri moto kandi harimo ibiyobyabwenge azwi.”

Agira inama abishora muri ibi bikorwa, CIP Wellars Gahonzire yagize ati “Nimubireke mushake ibindi mukora bibateza imbere, nta muntu wakize kuko acuruza ibiyobyabwenge, uretse gufatwa ugafungwa ubizma bwawe bukangirika.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Next Post

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Related Posts

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

by radiotv10
12/12/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare barimo Innocent Munyengango wigeze kuba...

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

by radiotv10
12/12/2025
0

Money is often a sensitive topic, but it is also one of the most important factors that shape a person's...

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo u Burundi bwari bukomeje kongera umubare w’Ingabo muri DRC, ndetse zimwe zijya gushinga ibirindiro...

IZIHERUKA

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo
AMAHANGA

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

12/12/2025
Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

12/12/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

12/12/2025
Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.