Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 800, turimo utwo yari yarahishe mu musego w’igitanda.
Uyu mugore yafashwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025.
Utu dupfunyika 800 yasanganywe, turimo 750 twari duhishe mu musego w’igitanda, twatahuwe n’abapolisi ubwo binjiraga iwe mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari ka Ruhango muri uriya Murenge wa Gisozi.
Nanone kandi habonetse utundi dupfunyika 50 yari yarahishe mu murima we uri hafi y’urugo rwe, ndetse akimara gufatwa, akaba yahise yemerera inzego ko urwo rumogi ari urwe, kandi ko asanzwe arucuruza.
Uyu mugore ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi, ifatwa ryeryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, nk’uko byemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.
CIP Wellars yaboneyeho gushimira abaturage bakomeje gufasha Polisi mu gutahura ibyaha nk’ibi no gufata ababikora. Ati “Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge, no gutahura abanyabyaha.”
Yanasabye abijanditse mu bikorwa nk’ibi by’ibyaha, kubihagarika mu maguru mashya, kuko inzego zabihagurukiye, kandi ko amayeri yose bakoresha, yamaze gutahurwa.
Yagize ati “uburyo bwose bakoresha bwamenyekanye, ubu amayeri bari gukoresha yo gufata udukapu bagaheka kuri moto kandi harimo ibiyobyabwenge azwi.”
Agira inama abishora muri ibi bikorwa, CIP Wellars Gahonzire yagize ati “Nimubireke mushake ibindi mukora bibateza imbere, nta muntu wakize kuko acuruza ibiyobyabwenge, uretse gufatwa ugafungwa ubizma bwawe bukangirika.”
RADIOTV10







