Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Umukozi wo mu rugo akurikiranyweho gutangaza amagambo akomeretsa yumvikanamo ingengabitekerezo ya Jenoside

radiotv10by radiotv10
08/04/2025
in MU RWANDA
0
Kigali: Umukozi wo mu rugo akurikiranyweho gutangaza amagambo akomeretsa yumvikanamo ingengabitekerezo ya Jenoside
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko ukora akazi ko mu rugo mu muryango utuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, yatawe muri yombi akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma y’ubutumwa akekwaho gutambutsa kuri WhatsApp bwumvikanamo ingengabitekerezo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Taarifa, avuga ko uyu mukobwa yatawe muri yombi, ubu akaba afungiye ku cyicaro gikuru cya Polisi na RIB mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa ukomoka mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, akora akazi ko mu rugo mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Nonko, Umurenge wa Nyarugunga, yatawe muri yombi kubera ubutumwa yatambukije kuri Status ya WhatsApp, aho yakoresheje imvugo iremereye itoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe Abanyarwanda binjiye mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31.

Bumwe muri ubu butumwa buremereye tutifuje gutangaza, uyu mukobwa yumvikanishaga ko atakwifatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ko we ngo azibuka abo mu bwoko bwe [bw’Abahutu].

Rose Kabatayi, nyiri uru rugo rukoramo uyu mukobwa, yemeye ko uyu mukozi we yatawe muri yombi. Ati “Hari saa munani tubona abashinzwe umutekano baraje baramufata, ntituzi ibyakurikiyeho.”

Rose avuga ko uyu mukozi bari bamumaranye igihe abakorera, ariko ko na bo batunguwe na buriya butumwa yanditse kuri status ya WhatsApp.

Muri iki gihe Abanyarwanda binjiye mu bihe byo Kwibuka, hakunze kumvikana no kugaragara ibikorwa biba bigize ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, birimo n’ababwira abarokotse amagambo abasesereza, ndetse no kwangiza ibyabo, nk’imyaka n’amatungo.

Mu ijoro rishyira tariki 07 Mata 2025, mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, hatawe muri yombi abagabo babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho gutera amabuye ku rugo rwa Mujyambere Boniface warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi unahagarariye Ibuka muri uyu Murenge.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Babiri bafashwe mu gicuku bakekwaho igikorwa kibangamira uwarokotse Jenoside ku nshuro ya kabiri

Next Post

Burundi: Abarimo abapolisi babiri barafunzwe kubera ibyo batangaje ku ntambara ya FARDC na M23

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Burundi: Abarimo abapolisi babiri barafunzwe kubera ibyo batangaje ku ntambara ya FARDC na M23

Burundi: Abarimo abapolisi babiri barafunzwe kubera ibyo batangaje ku ntambara ya FARDC na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.