Umugore wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, uregwa kwica umwana we w’umwaka umwe n’igice, wari wabanje kuvuga ko nyakwigendera yishwe na se (umugabo w’uregwa), yageze aho yemera icyaha, anavuga uko yihekuye, n’icyabimuteye.
Uyu mugore wamaze kuregerwa ubushinjacyaha Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye ye muri iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2024, atuye mu Mudugudu wa Mbabe, Akagari ka Mbabe, Umurenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.
Ni mu gihe icyaha akurikiranyweho cyakozwe tariki 20 Ukwakira 2024, aho Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa amaze kwica umwana we yamuryamishije mu buriri yararagaho.
Ubushinjacyaha bugira buti “Yabanje kuvuga ko umugabo we ari we wishe uwo mwana amukubise ku gikuta, ariko nyuma aza kwemera ko ari we wamwishe amunize.”
Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa “Avuga ko intandaro y’urupfu rw’uyu mwana ari amakimbirane yo mu muryango kuko yabikoze agira ngo ababaze umugabo we.”
Nyuma yuko dosiye y’uregwa iregewe Ubushinjacyaha, biteganyijwe ko buzayiregera Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, kugira ngo aburanishwe ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, hashingiwe ku Ngingo ya 107 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.
RADIOTV10