Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Urujijo ku murambo wabonetse umanitse ku kiraro mu gitondo cya kare

radiotv10by radiotv10
27/06/2023
in MU RWANDA
0
Kigali: Urujijo ku murambo wabonetse umanitse ku kiraro mu gitondo cya kare
Share on FacebookShare on Twitter

Ku kiraro cyambuka cyerekeza muri Gatsata ahazwi nka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, hazindutse hagaragara umurambo w’umusore, aho bamwe mu bawubonye, bavuga ko ashobora kuba yiyahuye cyangwa yishwe n’abagizi ba nabi, bakaza kuhamumanika.

Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 27 Kamena 2023, ni uw’umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, waje no kumenyekana imyirondoro ye.

Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze ndetse n’iz’Umutekano, bihutiye kuhagera, bemeje ko ibyangombwa bamusanganye, bigaragaza ko yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibi byemejwe na Alphonsine Murebwayire uyobora Umurenge wa Gatsata, wavuze ko hagendewe kuri ibyo byangombwa, uyu musore afite imyaka 25 ndetse akaba yitwa Niyibizi.

Yagize ati “Gusa ntabwo twari twabasha kumenya aho yari avuye n’aho yari atuye.”

Umurambo wa nyakwigendera, ukimara kuboneka, hahise haza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwanatangiye gukora iperereza, ndetse umubiri we uhita ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

Bamwe mu baturage bakunze gukorera muri aka gace, banahagenda cyane, bavuze ko badasanzwe bazi uyu musore, ariko ko na bo bagize urujijo ku rupfu rwe.

Umwe yagize ati “Dusanzwe tumenyereye ko mu biraro, muri za burodire; hararamo za mayibobo, birashoboka ko mayibobo zamubona wenda zimukekaho amafaranga simbizi, bakaba bahamwiciye ntawamenya. Hari igihe abagizi ba nabi bashobora kuba bahamumanitse, cyangwa se afite ibindi bibazo byatumye yiyahura ntawamenya.”

Undi muturage wabonye uyu murambo, avuga na we icyo akeka, yavuze ko bitumvikana uburyo wari uziritse mu buryo busa n’ubwakozwe n’abagizi ba nabi.

Ati “Bahamuziritse, nta muntu wiyahura kuriya. Yego hari abantu batagira ubwonko biyahura, ariko uriya muntu ntabwo yiyahuye, ni nk’abantu bahamuziritse.”

Hari n’abavuga ko uyu yari afite ibitaka ku ipantalo, ku buryo bakeka ko yishwe n’abantu babanje kugundagurana.

Gusa abandi bo bavuga ko uyu muntu yiyahuye. Umwe ati “Ni we wigobetse mu mugozi, yifashe ashyiramo ingobe, arimanika kuriya.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + fifteen =

Previous Post

Ethiopia: Hamenyekanye icyemezo kitari kitezwe cyafashwe n’wayoboraga urwego rukomeye

Next Post

Hagiye gutangwa ibihembo byihariye mu myidagaduro bibaye bwa mbere mu Rwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagiye gutangwa ibihembo byihariye mu myidagaduro bibaye bwa mbere mu Rwanda

Hagiye gutangwa ibihembo byihariye mu myidagaduro bibaye bwa mbere mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.