Ku kiraro cyambuka cyerekeza muri Gatsata ahazwi nka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, hazindutse hagaragara umurambo w’umusore, aho bamwe mu bawubonye, bavuga ko ashobora kuba yiyahuye cyangwa yishwe n’abagizi ba nabi, bakaza kuhamumanika.
Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 27 Kamena 2023, ni uw’umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, waje no kumenyekana imyirondoro ye.
Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze ndetse n’iz’Umutekano, bihutiye kuhagera, bemeje ko ibyangombwa bamusanganye, bigaragaza ko yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibi byemejwe na Alphonsine Murebwayire uyobora Umurenge wa Gatsata, wavuze ko hagendewe kuri ibyo byangombwa, uyu musore afite imyaka 25 ndetse akaba yitwa Niyibizi.
Yagize ati “Gusa ntabwo twari twabasha kumenya aho yari avuye n’aho yari atuye.”
Umurambo wa nyakwigendera, ukimara kuboneka, hahise haza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwanatangiye gukora iperereza, ndetse umubiri we uhita ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.
Bamwe mu baturage bakunze gukorera muri aka gace, banahagenda cyane, bavuze ko badasanzwe bazi uyu musore, ariko ko na bo bagize urujijo ku rupfu rwe.
Umwe yagize ati “Dusanzwe tumenyereye ko mu biraro, muri za burodire; hararamo za mayibobo, birashoboka ko mayibobo zamubona wenda zimukekaho amafaranga simbizi, bakaba bahamwiciye ntawamenya. Hari igihe abagizi ba nabi bashobora kuba bahamumanitse, cyangwa se afite ibindi bibazo byatumye yiyahura ntawamenya.”
Undi muturage wabonye uyu murambo, avuga na we icyo akeka, yavuze ko bitumvikana uburyo wari uziritse mu buryo busa n’ubwakozwe n’abagizi ba nabi.
Ati “Bahamuziritse, nta muntu wiyahura kuriya. Yego hari abantu batagira ubwonko biyahura, ariko uriya muntu ntabwo yiyahuye, ni nk’abantu bahamuziritse.”
Hari n’abavuga ko uyu yari afite ibitaka ku ipantalo, ku buryo bakeka ko yishwe n’abantu babanje kugundagurana.
Gusa abandi bo bavuga ko uyu muntu yiyahuye. Umwe ati “Ni we wigobetse mu mugozi, yifashe ashyiramo ingobe, arimanika kuriya.”
RADIOTV10