Ethiopia: Hamenyekanye icyemezo kitari kitezwe cyafashwe n’wayoboraga urwego rukomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Birtukan Mideksan wari umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Ethiopia, byamenyekanye ko amaze iminsi yareguye kuri izi nshingano, yavuyeho hagitegerejwe ibizava mu matora akomeye aherutse kuba.

Madame Mideksan wahoze atavuga rumwe n’ubutegetsi, yari umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuva muri 2018, umwanya yagiyeho nyuma yo gufungwa inshuro nyinshi azira kutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Mbere, hagagaragaye ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwe, ahita yandika ku rubuga rwe rwa Facebook ko yeguye ku itariki 12 z’uku kwezi kwa Kamena, akaba yarabikoze ku mpamvu z’uburwayi.

Asezeye kuri uyu mwanya, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itaratangaza ibyavuye mu matora ya kamarampaka yabaye ku itariki 6 z’ukwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2023, agamije kwemeza niba habaho Leta ya Ethiopia y’Epfo.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru