Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

radiotv10by radiotv10
16/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira
Share on FacebookShare on Twitter

Arikiyepisikopi wa Arikidiyoseze ya Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo; yongeye kugira inama Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bukwiye gukora ibiganiro by’amahoro bitagira uwo biheza.

Karidinali Fridolin Ambongo yabitangaje ubwo hasozwaga Inteko Rusange ya 15 y’Ishyirahamwe ry’Abepisikopi muri Afurika yo Hagati izwi nka ACEC (Association des Conférences épiscopales de l’Afrique Centrale) rihuriramo Abepisikopi ba Kiliziya Gatulika bo muri Congo, u Burundi n’u Rwanda.

Ibi biganiro rusange ku rwego rw’Igihugu byasabwe na Ambogo, igamije gukemura impamvu nyamukuru z’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Karidinali Ambongo ubwo yari imbere y’imbaga, yagize “Nubwo urugomo n’amakimbirane byaba bikomeye gute, amahoro arashoboka.”

Ambogo yavuze ko nubwo hasinywe amasezerano y’Amahoro y’i Washington D.C. yashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi, adahagije, kuko amaze gusinywa nta cyumweru cyashize, Ihuriro AFC/M23 igahita ifata Umujyi wa Uvira.

Yagize ati “Twasobanura gute ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe nyuma yuko amasezerano ya Washington yemezwa, umujyi wa Uvira wafashwe?”

Gusa mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, AFC/M23 yashyize hanze itangazo, ivuga ko yemeye gukura abasirikare bayo muri Uvira, nyuma yuko ibisabwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Karidinali Ambongo yavuze ko ariya masezerano ari ingenzi, ariko ko nkuko ihuriro ry’amadini n’amatorero muri DRC, ritahwemye kubisaba, hakenewe ibiganiro bitagira uwo biheza.

Yagize ati “Kuri ubu, aya masezerano asa n’aho ari inzira y’ingenzi igana ku mahoro nyayo kandi arambye mu karere kacu.”

Kiliziya Gatulika muri Congo, yakunze kuvuga ko ibibazo byakomeje kukama iki Gihugu, bishingiye ku miyoborere idashoboye kandi idashobotse, yimakaje ingeso mbi zirimo ruswa, kwigwizaho imitungo ya bamwe mu bayobozi n’ibindi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + nineteen =

Previous Post

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Next Post

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Related Posts

by radiotv10
16/12/2025
0

Abasirikare b’u Burundi bari bakiri mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba AFC/M23, biravugwa ko batangiye gucyurwa...

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

by radiotv10
16/12/2025
0

Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira, baramukiye mu gisa n’imyigaragambyo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rigiye kuwurekura nyuma y’iminsi...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu Mujyi wa...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-The situation in Uvira after AFC/M23 announces its decision to withdraw

by radiotv10
16/12/2025
0

Residents of Uvira City took to the streets in form of protest after the AFC/M23 Coalition announced that it would...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

by radiotv10
16/12/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has announced that it has agreed...

IZIHERUKA

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe
IMIBEREHO MYIZA

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

by radiotv10
16/12/2025
0

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.