Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda, yatangaje ko umuryango wa Kiliziya Gatulika mu Rwanda wifatanyije na Kiliziya yose ku Isi mu gusabira Benoît XVI wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, urembye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yasabye abakristu ba Kiliziya Gatulika gusabira Benoît XVI yasimbuye, urembye bikomeye.
Mu butumwa bwe, Papa Francis yagize ati “Ndagira ngo mbasabe mwese amasengesho yihariye kuri Papa Benoît urembye bikomeye. Ndasaba Nyagasani kumukiza no gufasha urukundo rwa Kiliziya kugeza ku mpera.”
Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda na we mu butumwa bwe, yagaragaje ko Kiliziya Gatulika mu Rwanda na yo iri gusabira Benoît XVI kugira ngo Nyagasani amukize.
Yagize ati “Kiliziya Umuryango w’Imana mu Rwanda, twifatanyije na Nyirubutungane Papa Fransisiko hamwe na Kiliziya yose ku isi, gutakambira Nyagasani Imana, tubinyujije ku Mubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo ngo aramire ubuzima bwa Papa Benedigito XVI uri mu kiruhuko cy’izabukuru.”
Benoît XVI, w’imyaka 95 y’amavuko wasimbuwe na Papa Francis uyobora Kiliziya Gatulika ku Isi muri iki gihe, yeguye ku mwanya w’Umushumba wa Kiliziya gatulika ku Isi muri Gashyantare 2013, aba uwa mbere weguye mu myaka 600 yari ishize.
RADIOTV10