Umujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika Ndemokarasi ya Congo, watoranyijwe kuzakira Inama y’inteko rusange isanzwe ya 47 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) iteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025.
Uyu mwanzuro wasohotse mu itangazo rya Komite ishinzwe gusubiza mu buryo (Comité de Normalisation) y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Repubulika Ndemokarasi ya Congo (FECOFA).
Iryo tangazo ryashyiriweho umukono i Nairobi na Me Belinda Luntadila Nzunzi, Perezida w’iyi ya Komite ya CONOR ryagize riti “Komite Nyobozi ya CAF yemeje ko iyi nteko y’akarere izabera i Kinshasa,”.
Iyi nteko izahuza abayobozi bakuru b’umupira w’amaguru muri Afurika, barimo Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, intumwa z’amashyirahamwe 54 y’abanyamuryango, intumwa za zones esheshatu z’uturere, hamwe n’abayobozi bakomeye bo ku mugabane wa Afrika bashinzwe umupira w’amaguru.
Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi nteko izitabirwa na perezida mushya uzaba watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) mu matora azaba kuya 30 Kanama 2025.
Kugeza ubu Shema Ngoga Fabrice niwe wenyine watanze candidature kuri uyu mwanya.
Haribazwa niba RDC izemerera intumwa z’u Rwanda kwitabira iyo nteko, kuko kuva aho umubano w’ibihugu byombi uzambiye, abadipolomate b’u Rwanda bangiwe ikaze muri iki gihugu.
Byatangiriye ku uwari amabasaderi Vincent Karega, bikomereza kuri Madame Louise Mushikiwabo ukuriye umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa OIF utarahawe ikaze muri mikino y’uwo muryango yahabereye.
Abandi bahuye n’ibyo bibazo ni abasifuzi bari bahawe gusifurira Kongo Brazzaville ubwo yari kwakirira i Kinshasa, ariko birangira basimbujwe hoherezwayo abanya-Ghana.
Umunyamabanga wa CAF asanzwe ari umunye-Kongo witwa Veron Mosengo Omba washinjwe mu minsi ishize kubogamira ku gihugu cye, ariko waje kugirwa umwere.
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10