Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

radiotv10by radiotv10
28/11/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko irimbi rusange bashyinguramo hamwe n’impunzi, ryamaze kuzura, ndetse ko hari n’aho bashyingura umuntu ku wundi, bityo bagasaba gushakirwa ahandi ho gushyingura.

Abaturage bo mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Mahama bavuga ko irimbi basanzwe bashyinguramo ababo n’abapfiriye mu nkambi ryamaze kuzura ku buryo hari n’ubwo bashyingura umuntu ku wundi. Basaba ko Leta yabashakira ahandi ho gushyingura cyangwa bakemererwa gushyingura mu ngo zabo.

Uwitwa Twagirayezu François ati “Baratubujije gushyingura mu Mudugudu kandi irimbi ni akantu gato none karuzuye. None turahabyiganira n’inkambi. Hari igihe ujya gushyingura ugasanga bakuyemo undi bashyizemo, bikadutera ikibazo. Iyo batwemerera tukajya twinshyingurira mu giturage ntacyo byari kuba bitugoye.”

Undi witwa Nyirabashakamba Emelienne ati “Ni ikibazo kandi abantu barushaho gupfa kuko inkambi ubwayo hari igihe ku munsi bahamba nk’icumi. Ubwo rero irimbi ryaruzuye, nabonye n’akandi bari baragoroyeho nako kazuye.”

Ku kibazo cyabo, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, avuga ko Inama Njyanama y’Akarere yemeje mu gishushanyombonera ahandi ho gushyingura muri aka gace ka Munini, igisigaye akaba ari ukubaha uburenganzira bagatangira kuhashyingura.

Ati “Inama Njyanama y’Akarere mu kwezi kwa cumi yarangije kwemeza site nshya z’amarimbi no mu Murenge wa Mahama twemeje site nshya bakoresha nk’amarimbi. Icyo turimo kubakorera ni ukubaha uburenganzira bugatangira gutangwa. Uburyo bumwe bwemejwe bwa Nyakarambi burimo gukora, naho abo ba Mahama twari twaberetse ubutaka bakoresha ku Munini cyane cyane ko kiriya gice kirimo n’inkambi ifite umubare munini w’abarishyinguramo. Turabereka icyo gice kugira ngo bagikoreshe.”

Mu mpungenge z’abatuye ku Munini muri uyu Murenge wa Mahama, basaba ko Leta yabafasha kubona irimbi rusange kuko ngo bibabangamira igihe hari uwitabye Imana agashyinguwa mu buryo adakwiriye.

Irimbi risa n’iryuzuye
Basaba ko bashakirwa ubundi butaka bwo ngushyinguramo

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Next Post

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Related Posts

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

IZIHERUKA

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran
AMAHANGA

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

by radiotv10
13/01/2026
0

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.