Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kagese mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, bavuga ko Itorero rya EPR ryabahuguje ubutaka, ndetse rikanirengagiza ibyategetswe n’ubuyobozi.
Ntahomvukiye, umwe muri aba baturage bavuga ko bambuwe ubutaka na EPR, avuga ko bari barabuhawe muri 2004 n’iyahoze ari Komini ya Nyarubuye.
Avuga ko baje gusurwa na Komite ishinzwe ubutaka mu Karere Kirehe, igasanga ubutaka ari ubwabo bityo Akarere kandikira ubuyobozi bw’iri torero kabasaba kububasubiza aba baturage.
Yagize ati “Nyuma tuza kubona EPR aho yari iri hakurya i Mukoma bararwimura baraza muri 2008 ubutaka tubumaranye imyaka ine baraza babwubakamo.”
Bahizi Theogene na we uri muri aba baturage avuga ko akarere kasabye iri Torero kuba babaguranira, ndetse rikabanza kwemera ariko nyuma riza kwisubira.
Yagize ati “Mbona ubyitambamyemo ari Meya kuko yaduhaye iriya baruwa bababwira ko bagomba kuvamo noneho nyuma yaho dusubiyeyo aravuga ngo tujye mu nkiko.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste yemereye RADIOTV10 ko iki kibazo kizwi ndetse ko ubuyobozi buri kugikurikirana.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10