Bamwe mu bo mu Kagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, baratabariza umuturanyi wabo ugiye kugwirwa n’inzu ye yangiritse bikabije, bagasaba ubuyobozi kuhagoboka.
Mukanzabarushimana Generose, utuye mu Mudugudu wa Kivogo Akagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Gahara, avuga ko inzu ye yangiritse bikabije kandi akaba adafite ubushobozi bwo kuyisanira, kuko asanzwe abayeho mu buzima bwa ntaho nikora.
Ati “No kurya ntabwo mpfa kubona ibyo kurya, ni abana bashakisha utuntu tw’utuboga natwo tukaturya nta n’umunyu tugira.”
Uyu muturage, asaba ko nibura yahabwa isakaro kugira ngo we n’abana be bane badakomeza kuba muri iyi nzu yangiritse isakaro, kuko iyo imvura iguye banyagirwa.
Bamwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi bavuga ko bahangayikishijwe n’uyu muturage, bagasaba Leta kumutabara ndetse akaba yafashwa mu mibereho ye.
Akimana Ernest, Umukuru w’Umdugu wa Kivogo utuyemo uyu muturage, avuga ko ikibazo cy’uyu muturage bagitanzemo raporo ku nzego zo hejuru, kuko babonye gishobora kuzamuviramo ingaruka.
Yagize ati “Twabonye umuryango we ko ushobora kugira ikibazo cy’imvura ku buryo yagira ikiza kikaba cyamugeraho bitewe nuko inzu ishaje.”
Nirere Justin usanzwe ari Mutwarasibo w’Isibo uyu muturage atuyemo, na we yagize ati “Turahangayitse kubera ko afite ikibazo cy’ibyo kurya, ndetse n’aho atuye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, Munyana Josette, yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo kizwi kandi ko hari igiteganywa gukorwa.
Ati “Ndamuzi kuko ari mu rutonde. Bitewe n’ubushobozi nk’abafatanyabikorwa tugira uko tugenda tubafasha, cyane ko si no kubaka inzu uhereye hasi ikibazo afite ni icy’isakaro.”
Uyu muyobozi avuga ko bagiriye inama uyu muturage yo kuba yimutse muri iyi nzu, kugira ngo itamugwaho, kandi ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari uzatangira muri Nyakanga, na we ari ku rutonde rw’abazafashwa.




Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10