Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kirehe: Uri mu buzima bubabaje hari icyo abaturanyi be bamusabira

radiotv10by radiotv10
27/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kirehe: Uri mu buzima bubabaje hari icyo abaturanyi be bamusabira
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Kagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, baratabariza umuturanyi wabo ugiye kugwirwa n’inzu ye yangiritse bikabije, bagasaba ubuyobozi kuhagoboka.

Mukanzabarushimana Generose, utuye mu Mudugudu wa Kivogo Akagari ka Nyakagezi mu Murenge wa Gahara, avuga ko inzu ye yangiritse bikabije kandi akaba adafite ubushobozi bwo kuyisanira, kuko asanzwe abayeho mu buzima bwa ntaho nikora.

Ati “No kurya ntabwo mpfa kubona ibyo kurya, ni abana bashakisha utuntu tw’utuboga natwo tukaturya nta n’umunyu tugira.”

Uyu muturage, asaba ko nibura yahabwa isakaro kugira ngo we n’abana be bane badakomeza kuba muri iyi nzu yangiritse isakaro, kuko iyo imvura iguye banyagirwa.

Bamwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi bavuga ko bahangayikishijwe n’uyu muturage, bagasaba Leta kumutabara ndetse akaba yafashwa mu mibereho ye.

Akimana Ernest, Umukuru w’Umdugu wa Kivogo utuyemo uyu muturage, avuga ko ikibazo cy’uyu muturage bagitanzemo raporo ku nzego zo hejuru, kuko babonye gishobora kuzamuviramo ingaruka.

Yagize ati “Twabonye umuryango we ko ushobora kugira ikibazo cy’imvura ku buryo yagira ikiza kikaba cyamugeraho bitewe nuko inzu ishaje.”

Nirere Justin usanzwe ari Mutwarasibo w’Isibo uyu muturage atuyemo, na we yagize ati “Turahangayitse kubera ko afite ikibazo cy’ibyo kurya, ndetse n’aho atuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, Munyana Josette, yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo kizwi kandi ko hari igiteganywa gukorwa.

Ati “Ndamuzi kuko ari mu rutonde. Bitewe n’ubushobozi nk’abafatanyabikorwa tugira uko tugenda tubafasha, cyane ko si no kubaka inzu uhereye hasi ikibazo afite ni icy’isakaro.”

Uyu muyobozi avuga ko bagiriye inama uyu muturage yo kuba yimutse muri iyi nzu, kugira ngo itamugwaho, kandi ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari uzatangira muri Nyakanga, na we ari ku rutonde rw’abazafashwa.

Mukanzabarushimana Generose avuga ko abayeho mu buzima bugoye

Inzu ye yarangiritse cyane

NIRERE Justin Umukuru w’Isibo uyu mubyeyi abarizwamo asaba ko hari icyo yakorerwa
Kimwe n’Umukuru w’Umudugudu wa Kivogo agasaba ko uyu muturage akwiye gusanirwa inzu

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 14 =

Previous Post

Ibivugwa ku mashusho yatumye hakekwa ko Perezida w’u Bufaransa yakubiswe urushyi mu maso n’umugore we

Next Post

Igikekwa ku mbunda yabonetse mu murima w’umuturage w’i Nyanza

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikekwa ku mbunda yabonetse mu murima w’umuturage w’i Nyanza

Igikekwa ku mbunda yabonetse mu murima w’umuturage w’i Nyanza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.