• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Kizigenza wa ruhago Lionel Messi yongeye kwandika amateka

radiotv10by radiotv10
31/10/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Kizigenza wa ruhago Lionel Messi yongeye kwandika amateka
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Argentina Lionel Messi, uri mu bakinnyi bayoboye ruhago y’Isi, yongeye kwegukana Balloon d’Or, iba iya munani, agahigo aciye muri ruhago y’Isi, kuko ari we wegukanye ibi bihembo byinshi.

Ni mu birori binogeye ijisho byabereye mu Bufaransa mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Uwakira 2023, byari bibaye ku nshuro yabyo ya 35.

Lionel Messi w’immyaka 36 ubu uri gukinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, ni we ufite agahigo ko gutwara ballon D’or nyinshi kuko zageze ku munani harimo iya 2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2019, 2021 n’iy’uyu mwaka wa 2023.

Umukinnyi watwaye Ballon d’Or mu Bagore ni Aitana Bonmatí Conca ukinira FC Barcelona Femeni n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne.

Naho Jude Bellingham na we uri kwitwara neza muri iyi minsi, yegukanye Igihembo cya ’Kopa Trophy’ gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21.

Vinicius Junior ukinira Real Madrid yahawe Igihembo cya Socrates Award abikesha ibikorwa by’ubumuntu akora muri Brazil mu gufasha abana batagira kivurira.

Umunyezamu wa Aston Villa n’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Emiliano ‘Dibu’ Martínez, yegukanye Igihembo cya Yashin Trophy nk’Umunyezamu Mwiza.

Manchester City yongeye gutorwa nk’Ikipe Nziza y’Umwaka mu Bagabo mu gihe FC Barcelona Femeni yahize andi makipe mu Bagore.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Nyabihu: Hadutse indwara y’ibirayi itera agahinda abahinnzi ku buryo hari n’uwiyahuye

Next Post

Muhanga: Nyuma y’ukwezi kumwe harashwe undi muntu we ukekwaho ubujura budasanzwe

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Muhanga: Nyuma y’ukwezi kumwe harashwe undi muntu we ukekwaho ubujura budasanzwe

Muhanga: Nyuma y’ukwezi kumwe harashwe undi muntu we ukekwaho ubujura budasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.