Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Korali iri mu zikunzwe mu Rwanda havuzwe uburyo butangaje yavutsemo

radiotv10by radiotv10
02/11/2023
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Korali iri mu zikunzwe mu Rwanda havuzwe uburyo butangaje yavutsemo
Share on FacebookShare on Twitter

Kolari ya Patmos Choir yo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, iri mu zifite abakunzi benshi kubera indirimbo zayo zinogeye amatwi, byatangajwe ko yavutse ubwo abayishinze bahuriraga mu bukwe bw’uwo biganye, bakamuririmbira, bakumva bidakwiye kugarukira aho.

Iyi korali ya Patmos yashinzwe mu 1996, ishingwa n’abanyeshuri bari bariganye ahitwa i Lukanga mu ishuri ry’abadivantisiti ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abo banyeshuri bongeye guhurira mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahuriye mu bukwe bwa mugenzi wabo, baranamuririmbira, ariko bumva amajwi yabo ari guhuza.

Umuyobozi w’iyi korali Vincent Ngirarikiringo yagize ati “Bararirimbye bumva bigenze neza, bumvikana ko bakomeza iryo tsinda.”

Izina ry’iyi kolari rya Patmos, na ryo ryabonetse mu buryo butunguranye, kuko iri zina ryagombaga guhabwa Papeterie y’umwe muri bo, ariko akaza kuryita iyi kolari.

Vincent Ngirarikiringo “Umwe muri twe wari ufite umushinga wo gushinga business ya Papiterie yagombaga kuyita Patmos, bari gushaka izina Rusagara yababwiye ko arifite aribaha gutyo.”

Ubusanzwe Patmos ni ahantu Imana yahuriye na Yohana imuha ubutumwa bw’ibyahishuwe.

Mu rugendo rw’imyaka irenga 25 iyi korali imaze ishinzwe, haracyarimo umubare utari mucye w’abatangiranye na yo. Bagiye bakora ibitaramo byinshi ariko baheruka gukora igitamo mu mwaka wa 2016.

Aimable Niyonzima, umutoza wa Patmos agaruka ku mpamvu badaheruka gukora ibitaramo yagize ati “Ntabwo twahagaritse ibitaram, ahubwo tumaze iminsi mu myiteguro y’igitaramo twise The Highest Praise (kuramya ku rwego rwo hejuru) kizaba mu mpera z’uku kwezi ku wa 25 Ugushyingo muri Kigali Convention Center.”

Yavuze ko abazitabira iki gitaramo bashonje bahishiwe kuko bazaririmba mu buryo bwa Live, bakoresheje ibikoresho bigezweho bizi gutanga umuziki unogeye amatwi.

Vincent Ngirarikiringo yavuze uburyo iyi koloari yavutsemo
Umutoza wayo na we yagaragaje uburyo habonetse izina ryayo

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 19 =

Previous Post

Hagaragajwe ishusho y’ibikorwa byo gusana umuhanda Muhanga-Karongi ukunze kwijujutirwa

Next Post

Bwa mbere u Budage bwasabye Tanzania imbabazi kubera amarorerwa amaze imyaka 100 abaye

Related Posts

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

by radiotv10
13/10/2025
0

Abahanzikazi Vestine na Dorcas basanzwe ari abavandimwe baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Nyagasani, buriye rutemikirere berecyeje muri Canada mu...

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

by radiotv10
13/10/2025
0

Abahanzi b’abavandimwe Dorcas na Vestine bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bavuze ko nyuma yuko umwe muri bo...

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

by radiotv10
11/10/2025
0

Umunyamakuru Julius William Niyitegeka uzwi nka Julius Chita, usanzwe ari inshuti ya Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, wafunguywe nyuma...

The pressure to go out every Friday: Is staying home, okay?

The pressure to go out every Friday: Is staying home, okay?

by radiotv10
10/10/2025
0

In today’s social media age, Fridays have almost become a performance. As soon as the weekend hits, timelines fill with...

Why African parents struggle to understand “Influencer Jobs”

Why African parents struggle to understand “Influencer Jobs”

by radiotv10
10/10/2025
0

For many African parents, the idea of being an “influencer” sounds confusing, unserious, or even risky. To them, a job...

IZIHERUKA

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina
FOOTBALL

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

14/10/2025
BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

14/10/2025
Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

14/10/2025
Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

14/10/2025
U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

14/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere u Budage bwasabye Tanzania imbabazi kubera amarorerwa amaze imyaka 100 abaye

Bwa mbere u Budage bwasabye Tanzania imbabazi kubera amarorerwa amaze imyaka 100 abaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.