Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ku nshuro ya 21 APR yegukanye Shampiyona iyikuye mu menyo ya Kiyovu na Rayon

radiotv10by radiotv10
29/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ku nshuro ya 21 APR yegukanye Shampiyona iyikuye mu menyo ya Kiyovu na Rayon
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya 21, kikaba icya kane yegukanye yikurikiranya, ariko icyegukanye bigoranye kuko andi makipe abiri na yo yashobora kugitwara, ari zo Kiyovu na Rayon zari hafi aho.

Ni igikombe iyi kipe y’ingabo z’Igihugu yatwariye kuri Kigali Pele Stadium nyuma yo gutsinda ikipe ya Gorilla FC.

Umunsi wa nyuma wa Shampiyona wagiye gukinwa ikipe ya APR FC ari yo ihabwa amahirwe nyuma yuko ku munsi ubanziriza uwa nyuma ikipe bari bahanganiye igikombe ya Kiyovu Sports atsindiwe i Gologota i Nyagatare na Sunrise Fc Igitego 1-0.

Umukino wa nyuma wabaye aya makipe anganya amanota ariko APR FC yari izigamye ibitego byinshi kurusha Kiyovu Sports.

APR FC yatsinze Gorilla ibitego 2-1 birimo icya Nshuti Innocent wafunguye amazamu ku munota wa 34’ na Ruboneka Jean Bosco ku munota wa 87’, mu gihe igitego cya Gorilla cyatsinzwe na Murdah Victor.

Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Rutsiro ibitego 3-1 iyimanura mu cyiciro cya kabiri isangayo Espoir FC yari yaragezeyo mbere.

Rayon sports isoje Shampiyona ari iya gatatu, yatsindiye Sunrise I Nyagatare igitego 1-0, yaba yo na Kiyovu zibura igikombe cyari giteretse muri Sitade zakiniyemo kuko zombi na zo zashobora kucyegukana.

APR FC itwaye igikombe cya 21 n’amanota 63, inganya na Kiyovu yasoje ku mwanya wa Kabiri batandukanyijwe n’umubare w’ibitego bazigamye.

Mu mpere z’icyumweru gitaha APR FC izahurira na mucyeba wayo Rayon sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu mukino uzabera i Huye.

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 10 =

Previous Post

Rwamagana: Abaturage n’Ikigo bashinja kubasondeka baritana bamwana

Next Post

Haje ibindi bihembo by’amafaranga bizegukanwa n’abakoresha MobileMoney birimo icya 5.000.000Frw

Related Posts

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

by radiotv10
23/07/2025
0

Umutoza mushya wa SC Kiyovu, Haringingo Francis Christian aratangiza imyitozo itegura umwaka w'imikino 2025-2026 kuri iyi kipe yahise ininjiza Amiss...

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

by radiotv10
23/07/2025
0

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haje ibindi bihembo by’amafaranga bizegukanwa n’abakoresha MobileMoney birimo icya 5.000.000Frw

Haje ibindi bihembo by’amafaranga bizegukanwa n’abakoresha MobileMoney birimo icya 5.000.000Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.