Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ku rugamba rwa M23 na FARDC haravuga impinduka nyuma y’ifatwa rya Masisi

radiotv10by radiotv10
10/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ku rugamba rwa M23 na FARDC haravuga impinduka nyuma y’ifatwa rya Masisi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’imirwano ikomeye hagati y’umutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulija Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), biravugwa ko iki gisirikare cyisubije agace ka Masisi-Centre kari gaherutse kubohozwa na M23.

Aya makuru yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025 nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu hiriwe hari imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC ifatanyije n’umutwe w’inyeshyamba wa Wazalendo.

Ni nyuma yuko M23 yagenzuraga agace ka Masisi-Centre kuva tariki 04 Mutarama 2025, nyuma yo kwamurura FARDC n’abambari bayo, ndetse uyu mutwe ukaba waranafashe Lokaritse ya Katale na Lushebere.

Amakuru aturuka ahari kubera uru rugamba, aravuga ko igisirikare cya Congo kisubije aka gace ndetse abasirikare bacyo bakaba basubiye mu birindiro bahozemo mbere yo kubyirukanwamo na M23.

Ibikorwa bikomeye nk’ahakorera ubuyobozi bwa Teritwari, kimwe n’Ibitaro Bikuru bya Masisi-Centre, biravugwa ko ubu biri kugenzurwa na FARDC ndetse bikaba biri kwakira inkomere nyinshi zakomerekeye ku rugamba.

Umuvugizi w’umutwe wa Wazalendo, Héritier Baraka; mu kiganiro yagiranye na RFI, yemeje ifatwa rya Masisi-Centre, aho yavuze ko iki gikorwa bakigezeho nyuma y’urugamba ruremereye.

Yagize ati “Twagabye ibitero ku barwanyi ba M23 kandi twisubije Centre ya Masisi, Lushebere, Kahangle.”

Uyu muvugizi wa Wazalendo, yavuze ko bakomeje ibitero bigamije kwisubiza ibindi bice byose byigaruriwe na M23 birimo n’ibyo imaranye imyaka irenga ibiri.

Kwisubiza aka gace ka Masisi, bibaye nyuma yuko imiryango mpuzamahanga irimo uw’Ubumwe bw’u Burayi wamaganye kuba M23 yari yafashe aka gace, ndetse usaba uyu mutwe gusubira inyuma byihuse.

Ni mu gihe ubuyobozi bwa M23 bwo butabikozwaga, ndetse buvuga ko abamagana kuba bafashe aka gace, hari ibyo birengagije, nko kuba batibuka ko abafashe aka gace ari Abanyekongo ndetse gasanzwe ari iwabo wa benshi bo mu miryango y’abagize uyu mutwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + five =

Previous Post

Aho M23 yaturutse yubura imirwano, uko Tshisekedi asezeranya ibintu ntabikurikize,…-Perezida Kagame yabivuzeho birambuye

Next Post

N’iyo naba naraye mushyizeho ntibyambuza kumuvanaho bucyeye-Perezida yavuze ko guhindura umuyobozi udashoboye adashyiramo amarangamutima

Related Posts

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

by radiotv10
19/11/2025
0

Ababyeyi b’abakobwa 25 bashimuswe bakuwe ku ishuri muri Nigeria, baracyari mu gihirahiro, bategereje amakuru ku buzima bw’abana babo nyuma y’igitero...

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

by radiotv10
19/11/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ku meza Igikomangoma cy’Ubwami bwa Saudi Arabia, wari kumwe...

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

by radiotv10
19/11/2025
0

Eswatini yabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye umuti wa Lenacapavir, ukora nk'urukingo rurinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA, rutangwa...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

by radiotv10
18/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kubona Umuganga Dr Denis Mukwege wanahawe igihembo cy’amahoro ‘Nobel’ yamagana...

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

by radiotv10
17/11/2025
0

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari ugiye gukurikirana iby’impanuka yahitanye...

IZIHERUKA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore
MU RWANDA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
N’iyo naba naraye mushyizeho ntibyambuza kumuvanaho bucyeye-Perezida yavuze ko guhindura umuyobozi udashoboye adashyiramo amarangamutima

N’iyo naba naraye mushyizeho ntibyambuza kumuvanaho bucyeye-Perezida yavuze ko guhindura umuyobozi udashoboye adashyiramo amarangamutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.