Ibiro bya Papa i Vatican, byongeye kwirinda kwemeza amabonekerwa ya Bikira Maria yabereye i Medjugorje muri Bosnia Herzegovina mu myaka 43 ishize, bikavuga ko bumwe mu butumwa buvugwa ko bwatangiwemo bukirimo urwijiji.
Bikubiye mu nyandiko yashyizwe hanze n’Ibiro bya Papa bishinzwe kurinda amahame y’ukwemera ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 19 Nzeri 2024.
Iyi nyandiko yashyizweho umukono n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Fransisko; igaruka kuri aya mabonekerwa yabaye tariki 24 Kamena 1981, ku bana batandatu bavuga ko babonye Bikira Mariya, umubyeyi wa Yezu Kristu, akabaha ubutumwa.
Ibiro bya Papa bivuga ko byemera bumwe mu butumwa buvugwa ko bwahawe aba bana, ariko ko hari ubundi bukikirimo urujijo, ku buryo abakristu bakwiye kubwitwararikaho.
Bumwe mu butumwa bukirimo urujijo, Ibiro bya Papa bivuga ko ari amwe mu magambo bivugwa ko yavuzwe na Bikira Mariya, yumvikanamo ko yiyerekezagaho.
Gusa Ibiro bya Papa byatanze uburenganzia ku bantu bifuza gukomeza gusura aha habereye amabonekerwa, bivuga ko abantu bakomeza kuhasura, ariko bakingengesera kuri bumwe mu butumwa buvugwa ko bwahatangiwe.
Ibiro bya Papa bivuga ko abasura aha, badakwiye kugenda bumva ko bagiye kureba abahabonekerewe, binabasaba kutagenda bakurikiye ubutumwa bwatangiwe aha i Medjugorje.
Kuva aha hantu hatangira gusurwa, hagiye hafasha abahagana bakaharonkera amahoro y’umutima n’Ingabire yo kwegera Imana, hamaze gusurwa n’abagera muri miliyoni 40.
Aya mabonekerwa ya Bikira Mariya y’i Medjugorje, yabaye mbere gato y’andi nk’aya yabereye mu Rwanda, i Kibeho ubu ni mu Karere ka Nyaruguru; aho mu mpera z’Ugushyingo 1981 Bikiramariya yabanje kubonekera umwe mu bana b’abakobwa bigaga mu Ishuri ry’aha i Kibeho, ndetse akaza gukomeza kubonekera abandi bana babiri mu 1982.
Kuva muri iyo myaka, hagiye hashyirwaho amatsinda y’abahanga muri Tewolojiya yasuzumaga iby’aya mabonekerwa, ndetse aza kwemezwa mu mwaka wa 2001 ubwo hafatwaga icyemezo cya burundu cyo kwemeza ko aya mabonekerwa ari aya Bikira Mariya koko wabonekeye bariya bana.
RADIOTV10