Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kuki Kiliziya ikomeje kwikandakira ku kwemeza amabonekerwa nk’ay’i Kibeho yabereye Bosnia?

radiotv10by radiotv10
21/09/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Kuki Kiliziya ikomeje kwikandakira ku kwemeza amabonekerwa nk’ay’i Kibeho yabereye Bosnia?
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiro bya Papa i Vatican, byongeye kwirinda kwemeza amabonekerwa ya Bikira Maria yabereye i Medjugorje muri Bosnia Herzegovina mu myaka 43 ishize, bikavuga ko bumwe mu butumwa buvugwa ko bwatangiwemo bukirimo urwijiji.

Bikubiye mu nyandiko yashyizwe hanze n’Ibiro bya Papa bishinzwe kurinda amahame y’ukwemera ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 19 Nzeri 2024.

Iyi nyandiko yashyizweho umukono n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Fransisko; igaruka kuri aya mabonekerwa yabaye tariki 24 Kamena 1981, ku bana batandatu bavuga ko babonye Bikira Mariya, umubyeyi wa Yezu Kristu, akabaha ubutumwa.

Ibiro bya Papa bivuga ko byemera bumwe mu butumwa buvugwa ko bwahawe aba bana, ariko ko hari ubundi bukikirimo urujijo, ku buryo abakristu bakwiye kubwitwararikaho.

Bumwe mu butumwa bukirimo urujijo, Ibiro bya Papa bivuga ko ari amwe mu magambo bivugwa ko yavuzwe na Bikira Mariya, yumvikanamo ko yiyerekezagaho.

Gusa Ibiro bya Papa byatanze uburenganzia ku bantu bifuza gukomeza gusura aha habereye amabonekerwa, bivuga ko abantu bakomeza kuhasura, ariko bakingengesera kuri bumwe mu butumwa buvugwa ko bwahatangiwe.

Vatican yemeje ko abantu bakomeza gusura aha hantu

Ibiro bya Papa bivuga ko abasura aha, badakwiye kugenda bumva ko bagiye kureba abahabonekerewe, binabasaba kutagenda bakurikiye ubutumwa bwatangiwe aha i Medjugorje.

Kuva aha hantu hatangira gusurwa, hagiye hafasha abahagana bakaharonkera amahoro y’umutima n’Ingabire yo kwegera Imana, hamaze gusurwa n’abagera muri miliyoni 40.

Aya mabonekerwa ya Bikira Mariya y’i Medjugorje, yabaye mbere gato y’andi nk’aya yabereye mu Rwanda, i Kibeho ubu ni mu Karere ka Nyaruguru; aho mu mpera z’Ugushyingo 1981 Bikiramariya yabanje kubonekera umwe mu bana b’abakobwa bigaga mu Ishuri ry’aha i Kibeho, ndetse akaza gukomeza kubonekera abandi bana babiri mu 1982.

Kuva muri iyo myaka, hagiye hashyirwaho amatsinda y’abahanga muri Tewolojiya yasuzumaga iby’aya mabonekerwa, ndetse aza kwemezwa mu mwaka wa 2001 ubwo hafatwaga icyemezo cya burundu cyo kwemeza ko aya mabonekerwa ari aya Bikira Mariya koko wabonekeye bariya bana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Gen.Muhoozi yatanze umucyo ku byavugwaga ko azahatana na Se Museveni kuyobora Uganda

Next Post

Rutsiro: Ibyo babonaga nk’amahirwe byatumye binjira mu ihurizo abandi bitwa ba bihemu

Related Posts

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of the Congo(DRC), has presented his successor, Felix Tshisekedi, with...

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

by radiotv10
25/06/2025
0

Leta ya Zambia yatanze ikirego mu Rukiko rwo muri Afurika y’Epfo isaba ko ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye iki Gihugu...

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragarije Felix Tshisekedi wamusimbuye, ko asigaranye amahitamo atatu, arimo...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Ibyo babonaga nk’amahirwe byatumye binjira mu ihurizo abandi bitwa ba bihemu

Rutsiro: Ibyo babonaga nk’amahirwe byatumye binjira mu ihurizo abandi bitwa ba bihemu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.