Umunyemari uzwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan wiyita Boss Lady wanabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire Diamond Platnumz avuga ko muri iki gihe ubuzima buhenze, abagore bakennye badakwiye kwishora mu mushinga wo kubyara, ati “Ni gute utinyuka kubumbura amaguru uzi ko ukennye?
Zari yabitangaje ubwo yagarukaga ku kuba hari ababyeyi babyara abana badashoboye kurera, kandi ko ari ikibazo cyugarije imiryango myinshi muri iki gihe, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Big Eye.
Yagize ati “Muri iyi Si y’ubukungu bwihuta, abakene baracyatinyuka kubyara? Mumbwire!”
Uyu mugore utunze agatubutse waninjiye mu mishinga yo gufasha abatishoboye, avuga ko mu bantu bamwandikira ku mbuga nkoranyambaga, hari abagore benshi bamutakira bamusaba ubufasha kuko batereranywe n’abagabo baba barabyaranye.
Ati “Abagore baza muri inbox [mu butumwa agenewe] bandirira bavuga ko abagabo babatanye abana kandi ko ntacyo bafite cyo kubagaburira.”
Zari yanenze abagore batinyuka kwemera kuryamana n’abagabo badakoresheje agakingirizo nyamara bazi ko bakennye badafite ubushobozi bwo kuzatunga abana bazabyara.
Ati “Ni gute ushobora gutinyuka kubumbura amaguru yawe nyamara ukennye ubundi ugasama? Ntimuzi ko kuboneza urubyaryo muri iyi minsi ari ubuntu? Abagore mukwiye kumenya ubwenge.”
Ibyatangajwe n’uyu mugore byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimye ibyo yavuze ngo kuko ari ukuri kwambaye ubusa, mu gihe hari n’abavuga ko ari ukwishongora kuko hari aho amaze kugera.
RADIOTV10