Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kwibohora29: Ubutumwa bukomeye bwa Perezida Kagame bureba buri Munyarwanda

radiotv10by radiotv10
03/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Kwibohora29: Ubutumwa bukomeye bwa Perezida Kagame bureba buri Munyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko Kwibohora, bifite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda, kuko byagezweho hatanzwe ikiguzi kiremereye nk’amaraso ya bamwe, bityo ko ntawe ushobora gusiba ayo mateka, kandi ko bikwiye guharanirwa na buri Munyarwanda.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 02 Nyakanga ubwo hakorwaga umugoroba wo gutarama hazirikanwa isabukuru y’imyaka 29 yo Kwibohora iba kuri uyu wa 04 Nyakanga.

Ni umunsi kandi ubaye nyuma y’uko tariki 01 Nyakanga na bwo hazirikanywe umunsi w’Ubwigenge bw’u Rwanda bwatanzwe tariki 01 Nyakanga 1962.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kuba kwizihiza iyi minsi byarahujwe bigashyirwa tariki 04 Nyakanga, avuga ko mbere na mbere byahuriranye bigasa nk’ibiza mu minsi yegeranye, ku buryo guhuza ibirori byo kubyizihiza, byari ngombwa.

Agaruka ku mateka y’Ubwigenge bwahawe u Rwanda tariki 01 Nyakanga 1962, Perezida Kagame yavuze ko nubwo byiswe ko u Rwanda rwabuhawe, ariko uko iminsi yagiye yicuma, byagiye bihindura isura, bwa bwigenge busa n’ubusubijwe abari babutanze.

Ati “Tugenda dusa n’aho twabisubije abari baduhaye ubwigenge ngo mwikomereze n’ubundi ntitubishoboye, abitwaga ko baduhaye Ubwigenge barabisubirana, dusigarana izina ry’Ubwigenge.”

Naho tariki 04 Nyakanga, yabayeho ubwo hahagarikwaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, Perezida Kagame yavuze ko ari umunsi usobanuye byinshi kuri benshi ndetse no ku Gihugu muri rusange.

Ati “Kuri benshi nanjye ndimo, ni nk’Ubunani, ni nk’itariki ya mbere ibanziririza umwaka abenshi twizihiza kuko igihe tumaze guhera mu 1994, uhereye ku itariki 04 Nyakanga, ni ibihe byahinduye byinshi.”

Yavuze ko kuva icyo gihe ubwo hari benshi batari bakibona ko hari icyizere cyo kubaho, baje kukigira, biba nko gutangira ubuzima n’imibereho.

Ati “Ndetse n’abatarashoboye kubaho kugera kuri uwo munsi, kubibuka bijyanye no kwibohora bitangirira aho. Ubuzima bw’Abanyarwanda, bw’u Rwanda, ni aho buhera, Igihugu cyacu gitangira kubara.”

Yavuze ko urwo rugendo, rukwiye kuzirikanwa, ku buryo ibyabaye mu Rwanda, bitazongera kubaho ukundi, kuko imbaraga n’ubwitange byakoreshejwe mu kugira ngo ubuzima bw’Igihugu bugaruke, bidakwiye kwirengagizwa.

Yavuze ko amateka yo Kwibohora “yanditswe mu maraso, [keretse mubyemeye], ntabwo yaza ngo asibwe n’amateka yanditswe n’ikaramu, amateka yanditswe mu maraso n’ayanditswe muri wino murumva aho bitandukaniye.”

Yaboneyeho kongera guha ubutumwa abagambirira inabi ku Rwanda, bashaka gusiba amateka akomeye yamenekewe amaraso, bagendeye ku binyoma bacisha mu nyandiko, avuga ko buri Munyarwanda akwiye guharanira ko iyo migambi itazagerwaho.

Ati “Iyo ubonye ibyandikwa ku Rwanda kenshi uyoberwa niba u Rwanda ari rwa rundi rwacu tuzi, twanditse amateka yarwo mu maraso yacu, abo rero ni ukubereka ko ibyo bavuga atari byo.”

Yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko bagomba iteka kurangwa n’amahitamo meza, bakirinda icyabasubiza inyuma cyatuma bongera kubaho nabi, avuga ko bisaba imbaraga ariko ko umusaruro wabyo ari wo mwiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 7 =

Previous Post

Iburasirazuba: Hagaragajwe imyitwarire y’abakoze Jenoside bafungurwa ku mbabazi ibabaza abayirokotse

Next Post

Mexico: Umuyobozi muri Leta yakoze ibidasanzwe byatunguye benshi ku Isi

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mexico: Umuyobozi muri Leta yakoze ibidasanzwe byatunguye benshi ku Isi

Mexico: Umuyobozi muri Leta yakoze ibidasanzwe byatunguye benshi ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.