Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kwibohora29: Ubutumwa bukomeye bwa Perezida Kagame bureba buri Munyarwanda

radiotv10by radiotv10
03/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Kwibohora29: Ubutumwa bukomeye bwa Perezida Kagame bureba buri Munyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko Kwibohora, bifite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda, kuko byagezweho hatanzwe ikiguzi kiremereye nk’amaraso ya bamwe, bityo ko ntawe ushobora gusiba ayo mateka, kandi ko bikwiye guharanirwa na buri Munyarwanda.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 02 Nyakanga ubwo hakorwaga umugoroba wo gutarama hazirikanwa isabukuru y’imyaka 29 yo Kwibohora iba kuri uyu wa 04 Nyakanga.

Ni umunsi kandi ubaye nyuma y’uko tariki 01 Nyakanga na bwo hazirikanywe umunsi w’Ubwigenge bw’u Rwanda bwatanzwe tariki 01 Nyakanga 1962.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kuba kwizihiza iyi minsi byarahujwe bigashyirwa tariki 04 Nyakanga, avuga ko mbere na mbere byahuriranye bigasa nk’ibiza mu minsi yegeranye, ku buryo guhuza ibirori byo kubyizihiza, byari ngombwa.

Agaruka ku mateka y’Ubwigenge bwahawe u Rwanda tariki 01 Nyakanga 1962, Perezida Kagame yavuze ko nubwo byiswe ko u Rwanda rwabuhawe, ariko uko iminsi yagiye yicuma, byagiye bihindura isura, bwa bwigenge busa n’ubusubijwe abari babutanze.

Ati “Tugenda dusa n’aho twabisubije abari baduhaye ubwigenge ngo mwikomereze n’ubundi ntitubishoboye, abitwaga ko baduhaye Ubwigenge barabisubirana, dusigarana izina ry’Ubwigenge.”

Naho tariki 04 Nyakanga, yabayeho ubwo hahagarikwaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, Perezida Kagame yavuze ko ari umunsi usobanuye byinshi kuri benshi ndetse no ku Gihugu muri rusange.

Ati “Kuri benshi nanjye ndimo, ni nk’Ubunani, ni nk’itariki ya mbere ibanziririza umwaka abenshi twizihiza kuko igihe tumaze guhera mu 1994, uhereye ku itariki 04 Nyakanga, ni ibihe byahinduye byinshi.”

Yavuze ko kuva icyo gihe ubwo hari benshi batari bakibona ko hari icyizere cyo kubaho, baje kukigira, biba nko gutangira ubuzima n’imibereho.

Ati “Ndetse n’abatarashoboye kubaho kugera kuri uwo munsi, kubibuka bijyanye no kwibohora bitangirira aho. Ubuzima bw’Abanyarwanda, bw’u Rwanda, ni aho buhera, Igihugu cyacu gitangira kubara.”

Yavuze ko urwo rugendo, rukwiye kuzirikanwa, ku buryo ibyabaye mu Rwanda, bitazongera kubaho ukundi, kuko imbaraga n’ubwitange byakoreshejwe mu kugira ngo ubuzima bw’Igihugu bugaruke, bidakwiye kwirengagizwa.

Yavuze ko amateka yo Kwibohora “yanditswe mu maraso, [keretse mubyemeye], ntabwo yaza ngo asibwe n’amateka yanditswe n’ikaramu, amateka yanditswe mu maraso n’ayanditswe muri wino murumva aho bitandukaniye.”

Yaboneyeho kongera guha ubutumwa abagambirira inabi ku Rwanda, bashaka gusiba amateka akomeye yamenekewe amaraso, bagendeye ku binyoma bacisha mu nyandiko, avuga ko buri Munyarwanda akwiye guharanira ko iyo migambi itazagerwaho.

Ati “Iyo ubonye ibyandikwa ku Rwanda kenshi uyoberwa niba u Rwanda ari rwa rundi rwacu tuzi, twanditse amateka yarwo mu maraso yacu, abo rero ni ukubereka ko ibyo bavuga atari byo.”

Yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko bagomba iteka kurangwa n’amahitamo meza, bakirinda icyabasubiza inyuma cyatuma bongera kubaho nabi, avuga ko bisaba imbaraga ariko ko umusaruro wabyo ari wo mwiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 20 =

Previous Post

Iburasirazuba: Hagaragajwe imyitwarire y’abakoze Jenoside bafungurwa ku mbabazi ibabaza abayirokotse

Next Post

Mexico: Umuyobozi muri Leta yakoze ibidasanzwe byatunguye benshi ku Isi

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mexico: Umuyobozi muri Leta yakoze ibidasanzwe byatunguye benshi ku Isi

Mexico: Umuyobozi muri Leta yakoze ibidasanzwe byatunguye benshi ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.