Monday, September 9, 2024

Liberia: Perezida yasekeje abantu baratembagara ubwo yongeraga guceza Buga noneho imbere y’imbaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Liberia, George Weah yasekeje abaturage ubwo yababyiniraga indirimbo izwi nka Buga ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

George Weah nubundi yari aherutse kugaragara abyina iyi ndirimbo ya Kizz Daniel na Tkno Miles, mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaca ibintu.

Aya mashusho agaragaza Perezida George Weah abyina iyi ndirimbo nkuko urubyiruko ruri kuyitamba muri iyi minsi, agaragaza ko aba ari mu biro bye.

Ni amashusho yaciye ibintu ndetse ubwo inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Commonwealth (GHOGM) yari isoje mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda, aya mashusho yanifashijwe na bamwe bavuga ko ari uko u Rwanda ruri kubyina nyuma yo gutegura iyi nama ndetse ikanagenda neza.

Noneho ubu hageze andi mashusho agaragaza Perezida George Weah ari kubyina iyi mbyino imbere y’abaturage, nab wo akayitamba neza nkuko abajene bari kuyibyina ku mbuga nkoranyambaga mu bizwi nka Challenge.

Muri aya mashusho, uyu mukuru w’Igihugu cya Liberia, abanza kubaza abaturage niba yababyinira, bose bakikiriza icyarimwe, na we ati “ok ok.”

Ako kanya ahita reba umufasha microhone, ubundi agasaba Dj kumuzamurira Buga, agatangira kunyeganyega, ubundi agaceza iyi ndirimbo.

Muri uko kuyibyina, abaturage bose batangira gusekera icya rimwe ari na ko barangurura mu majwi bumvikana nk’abashimishijwe n’iki gikorwa cy’Umukuru w’Igihugu cyabo.

George Weah watorewe kuyobora Liberia mu mpera za 2017, azwi cyane muri ruhago aho yabaye umukinnyi mpuzamahanga ndetse akanyura mu makipe akomeye ku Isi.

Ni na we Mukinnyi w’Umunyafurika ufite amateka yihariye ko ari we rukumbi wegukanye ‘Ballon d’or’, yahawe muri 1995 ubwo yakinaga muri AC Milan yo mu Butaliyani.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts