Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Libya : Abasaga ibihumbi 250 bakeneye ubufasha bw’ibanze

radiotv10by radiotv10
17/09/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Mu kindi Gihugu cya Afurika harabwa abantu ibihumbi bahitanywe n’ibindi biza bidasanzwe

Abasaga ibihumbi 250 bakeneye ubufasha bw’ibanze

Share on FacebookShare on Twitter

Muri Libya Abakora mu nzego z’ubutabazi bakomeje ibikorwa byo gushakisha abantu barenga ibihumbi 20 baburiwe irengero mu mujyi wa Derna.

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi byatangaje ko hakenewe miliyoni 71.4 z’Amadolari yo gufasha abarokotse ibi biza.

Umuryango utabara imbabare Croix-Rouge na wo watangaje ko hakiri icyizere cyo kubona abantu bakiri bazima bari munsi y’ibisigazwa by’inzu zasenywe n’uyu mwuzure.

Icyizere cyo kubona abantu baba bagihumeka kiraturuka ku bantu basaga 500 bamaze kurokorwa nyuma y’iminsi ine bamaze baragwiriwe n’inkuta z’amazu.

Abari mu bikorwa by’ubutabazi ku bahitanywe n’iyi nkubi bavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko bagikomeje igikorwa cyo kubashakisha.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ryamaze kubuza ubuyobozi gushyingura abantu bahitanywe n’iki kiza mu buryo rusange kubera ko bishobora gutera ibibazo by’agahinda gakabije ku babuze ababo.

Tariki ya 10 Nzeri 2023 nibwo iyi nkubi y’umuyaga uvanze n’imvura wadutse muri Libya wibasira cyane umujyi wa Derna, usenya ibikorwa remezo uhitana n’ubuzima bw’abantu kugeza ubu bataramenyekana umubare.

Umujyi wa Derna uherereye mu Karere ka Al Jabal Al Akhdar, ukaba ukikijwe n’imisozi myinshi. Amazi yaturutse ku mvura no ku guturika kw’ingomero, ni yo yashenye uyu mujyi ahitana umubare utari muto w’abawutuye.

Radiotv10Rwanda

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Hari amakuru meza ku mukobwa wateye benshi ikiniga

Next Post

Leta y’u Burundi yanyomoje amakuru ya Coup d’état yavuzwe

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Leta y’u Burundi yanyomoje amakuru ya Coup d’état yavuzwe

Leta y’u Burundi yanyomoje amakuru ya Coup d’état yavuzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.