Ihuriro AFC ribarizwamo n’Umutwe wa M23 ryafashe icyemezo cyo kuba uhagaritse imirwano mu rwego rwo koroshya ibikorwa by’ubutabazi ku baturage bagizweho ingaruka n’imirwano imaze igihe, rinavuga ko ridafite ubushake bwo gufata Bukavu.
Iki cyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ihuriro Alliance Fleuce Congo (AFC/M23) ririmo n’umutwe wa M23 mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Gashyantare 2025.
Iri tangazo ritangira rivuga ko iri Huriro “riramenyesha abantu ko mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo byatewe n’Ubutegetsi bwa Kinshasa, yemeye (AFC/M23) guhagarika imirwano uhereye tariki 04 Gashyantare 2025 ku bw’impamvu z’ibikorwa by’ubutabazi.”
Iri Huriro rikomeza ryamagana n’ibikorwa biri gukorwa n’itsinda ry’Ingabo za FARDC rirwanira mu kirere biri kubera ku Kibuga cy’Indege cya Kavumu, aho riri gukura ibisasu bya rutura bikomeje guhitana abaturage bo mu bice byabohowe na M23.
Rigakomeza rigira riti “Ni ngomwa ko tumenyesha ko tudafite ubushake bwo kugenzura Bukavu cyangwa izindi Lokarite. Ariko nk’uko twabivuze, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twirwaneho tunarinde abaturage b’abasivile bo mu bice tugenzura.”
AFC/M23 kandi yaboneyeho gusaba ingabo ziri mu butumwa bwa SADC (SAMIDRC) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri iki Gihugu kuko byagaragaye ko ubutumwa bwazo ntacyo bwaje kumara.
M23 itangaje ibi mu gihe hanategerejwe inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC ndetse n’ibya SADC, izitabirwa n’abarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DRC.
RADIOTV10