Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yafashe icyemezo kigamije koroshya ibikorwa by’ubutabazi inatanga umucyo ku gufata Bukavu

radiotv10by radiotv10
04/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC ribarizwamo n’Umutwe wa M23 ryafashe icyemezo cyo kuba uhagaritse imirwano mu rwego rwo koroshya ibikorwa by’ubutabazi ku baturage bagizweho ingaruka n’imirwano imaze igihe, rinavuga ko ridafite ubushake bwo gufata Bukavu.

Iki cyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ihuriro Alliance Fleuce Congo (AFC/M23) ririmo n’umutwe wa M23 mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Gashyantare 2025.

Iri tangazo ritangira rivuga ko iri Huriro “riramenyesha abantu ko mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo byatewe n’Ubutegetsi bwa Kinshasa, yemeye (AFC/M23) guhagarika imirwano uhereye tariki 04 Gashyantare 2025 ku bw’impamvu z’ibikorwa by’ubutabazi.”

Iri Huriro rikomeza ryamagana n’ibikorwa biri gukorwa n’itsinda ry’Ingabo za FARDC rirwanira mu kirere biri kubera ku Kibuga cy’Indege cya Kavumu, aho riri gukura ibisasu bya rutura bikomeje guhitana abaturage bo mu bice byabohowe na M23.

Rigakomeza rigira riti “Ni ngomwa ko tumenyesha ko tudafite ubushake bwo kugenzura Bukavu cyangwa izindi Lokarite. Ariko nk’uko twabivuze, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twirwaneho tunarinde abaturage b’abasivile bo mu bice tugenzura.”

AFC/M23 kandi yaboneyeho gusaba ingabo ziri mu butumwa bwa SADC (SAMIDRC) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri iki Gihugu kuko byagaragaye ko ubutumwa bwazo ntacyo bwaje kumara.

M23 itangaje ibi mu gihe hanategerejwe inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC ndetse n’ibya SADC, izitabirwa n’abarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 11 =

Previous Post

Byemejwe ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Ramaphosa bagiye guhurira mu nama itegerejwe

Next Post

Igisubizo gihabwa abafitiye urujijo umushinga bategerezanyije amatsiko cyumvikanamo ko bagifite igihe cyo gutegereza

Related Posts

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo gihabwa abafitiye urujijo umushinga bategerezanyije amatsiko cyumvikanamo ko bagifite igihe cyo gutegereza

Igisubizo gihabwa abafitiye urujijo umushinga bategerezanyije amatsiko cyumvikanamo ko bagifite igihe cyo gutegereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.