M23 yafatiwe ibyemezo bikarishye birimo ibyo igomba gukora bigenzurwa na FARDC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wongeye gufatirwa ibyemezo ugomba kubahiriza bitarenze kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo birimo guhagarika kugaba ibitero no gusubira mu birindiro byawo muri Sabyinyo, kandi bigakorwa ku bugenzuzi bwa FARDC.

Ni ibyemezo byafatiwe mu nama yabereye i Luanda muri Angola, yatumijwe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço washyizweho nk’umuhuza mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Ni inama yitabiriwe na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.

Yarimo kandi Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye unayoboye EAC ndetse na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, wahawe inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yo gukemura ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

Iyi nama kandi yanitabiriwe na Michelle Ndiaye uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imyanzuro y’iyi nama yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, irimo ireba umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC.

Umwanzuro wa mbere, uvuga ko imirwano igomba guhagarara muri rusange “byumwihariko ibitero bya M23 igaba kuri FARDC no kuri MONUSCO guhera ku wa Gatanu tariki 25 ugushyingo 2022 saa 18h00.”

Umwanzuro wa kabiri usaba ko hubahirizwa mu buryo bwuzuye ibyemezo byafatiwe mu biganiro by’i Nairobi muri Kenya byabaye tariki 21 Mata na 20 Kamena 2022 ndetse n’ibiganiro by’i Luanda byabaye tariki 06 Nyakanga 2022 ndetse n’imyanzuro yafatiwe mu nama iherutse kubera i Burundi.

Iyi myanzuro kandi yanzuye ko umwanzuro wo kohereza ingabo za EAC muri Congo wubahirizwa mu buryo bwuzuye.

Umwanzuro wa kane usaba “M23 kurekura ibice byose wafashe ugasubira mu birindiro wahozemo muri Sabyinyo ku ruhande rwa DRC, bigakurikiranwa na FARDC, ingabo z’akarere ndetse n’itsinda rihuriweho, ku bufatanye na MONUSCO.”

Harimo umwanzuro kandi usaba imitwe nka FDLR-FOCA, RED-TABARA na ADF ndetse n’indi yose yitwaje intwaro ifite ibirindiro ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gushyira hasi intwaro vuba na bwangu igataha mu bihugu ikomokamo nkuko byemerejwe i Nairobi.

Umutwe wa M23 ugomba kwamburwa intwaro, nanone bigakurikiranwa n’igisirikare cya Congo ndetse n’ingabo bazafatanya zirimo izo mu karere.

Iyi myanzuro kandi yasabye ko hasubukurwa ibiganiro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda mu rwego rwo gusubiza mu buryo umubano w’ibi Bihugu hifashishijwe inzira za dipolomasi kandi bikongera kubana neza.

Ni inama yatumiwemo u Rwanda na DRC
Yatumijwe na Perezida wa Angola

RADIOTV10

Comments 1

  1. M23 says:

    Reka ngibaze mbe munyamakuru, kubwawe wumva nje M23 nasubira mwishamba ngazatungwa nigiki?

    Icakabili, iyo 1994 Ingotanyi zisubizwa muvirunga wowe Mr Journaliste uba uriho? Is oui, uba uriho gute? He he? We bwana nibareke gukina nubuzima bwabandu. Turababaye. Muje muraahimira SE Paul Kagame ingotanyi nguru kuko yabakoreye ibikomeye none named murijimye.

Leave a Reply to M23 Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru