Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yafatiwe ibyemezo bikarishye birimo ibyo igomba gukora bigenzurwa na FARDC

radiotv10by radiotv10
24/11/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
1
M23 yafatiwe ibyemezo bikarishye birimo ibyo igomba gukora bigenzurwa na FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wongeye gufatirwa ibyemezo ugomba kubahiriza bitarenze kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo birimo guhagarika kugaba ibitero no gusubira mu birindiro byawo muri Sabyinyo, kandi bigakorwa ku bugenzuzi bwa FARDC.

Ni ibyemezo byafatiwe mu nama yabereye i Luanda muri Angola, yatumijwe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço washyizweho nk’umuhuza mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni inama yitabiriwe na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.

Yarimo kandi Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye unayoboye EAC ndetse na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, wahawe inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yo gukemura ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

Iyi nama kandi yanitabiriwe na Michelle Ndiaye uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imyanzuro y’iyi nama yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, irimo ireba umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC.

Umwanzuro wa mbere, uvuga ko imirwano igomba guhagarara muri rusange “byumwihariko ibitero bya M23 igaba kuri FARDC no kuri MONUSCO guhera ku wa Gatanu tariki 25 ugushyingo 2022 saa 18h00.”

Umwanzuro wa kabiri usaba ko hubahirizwa mu buryo bwuzuye ibyemezo byafatiwe mu biganiro by’i Nairobi muri Kenya byabaye tariki 21 Mata na 20 Kamena 2022 ndetse n’ibiganiro by’i Luanda byabaye tariki 06 Nyakanga 2022 ndetse n’imyanzuro yafatiwe mu nama iherutse kubera i Burundi.

Iyi myanzuro kandi yanzuye ko umwanzuro wo kohereza ingabo za EAC muri Congo wubahirizwa mu buryo bwuzuye.

Umwanzuro wa kane usaba “M23 kurekura ibice byose wafashe ugasubira mu birindiro wahozemo muri Sabyinyo ku ruhande rwa DRC, bigakurikiranwa na FARDC, ingabo z’akarere ndetse n’itsinda rihuriweho, ku bufatanye na MONUSCO.”

Harimo umwanzuro kandi usaba imitwe nka FDLR-FOCA, RED-TABARA na ADF ndetse n’indi yose yitwaje intwaro ifite ibirindiro ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gushyira hasi intwaro vuba na bwangu igataha mu bihugu ikomokamo nkuko byemerejwe i Nairobi.

Umutwe wa M23 ugomba kwamburwa intwaro, nanone bigakurikiranwa n’igisirikare cya Congo ndetse n’ingabo bazafatanya zirimo izo mu karere.

Iyi myanzuro kandi yasabye ko hasubukurwa ibiganiro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda mu rwego rwo gusubiza mu buryo umubano w’ibi Bihugu hifashishijwe inzira za dipolomasi kandi bikongera kubana neza.

Ni inama yatumiwemo u Rwanda na DRC
Yatumijwe na Perezida wa Angola

RADIOTV10

Comments 1

  1. M23 says:
    3 years ago

    Reka ngibaze mbe munyamakuru, kubwawe wumva nje M23 nasubira mwishamba ngazatungwa nigiki?

    Icakabili, iyo 1994 Ingotanyi zisubizwa muvirunga wowe Mr Journaliste uba uriho? Is oui, uba uriho gute? He he? We bwana nibareke gukina nubuzima bwabandu. Turababaye. Muje muraahimira SE Paul Kagame ingotanyi nguru kuko yabakoreye ibikomeye none named murijimye.

    Reply

Leave a Reply to M23 Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Mushikiwabo yongeye gusetsa abantu akoresha imvugo igezweho mu bato b’i Kigali

Next Post

MTN na BK batangije gahunda izafasha buri wese kubasha gutunga Smartphone

Related Posts

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira...

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

by radiotv10
26/11/2025
0

Fighters of the AFC/M23 coalition arrested 40 men who were carrying guns and other military equipment destined for Mahanga in...

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge byari biteganyijwe muri iki Gihugu mu kwezi gutaha byahagaritswe, kubera...

IZIHERUKA

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti
MU RWANDA

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

27/11/2025
The Role of Women in Peacebuilding and Conflict Resolution

The Role of Women in Peacebuilding and Conflict Resolution

27/11/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

FDLR still active and being supported by DRC Government- Says Minister Nduhungirehe

26/11/2025
Amasezerano azasinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi yashoboka mbere yuko 2025 irangira?-Min.Nduhungirehe yabivuzeho

Amasezerano azasinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi yashoboka mbere yuko 2025 irangira?-Min.Nduhungirehe yabivuzeho

26/11/2025
Ubutumwa Kapiteni wa Kiyovu ahise ashyira hanze nyuma yo guhagarikwa akanatakarizwa icyizere

Ubutumwa Kapiteni wa Kiyovu ahise ashyira hanze nyuma yo guhagarikwa akanatakarizwa icyizere

26/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN na BK batangije gahunda izafasha buri wese kubasha gutunga Smartphone

MTN na BK batangije gahunda izafasha buri wese kubasha gutunga Smartphone

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

The Role of Women in Peacebuilding and Conflict Resolution

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.