Umutwe wa M23 wavuze ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bahanganye mu mirwano, cyakoresheje indege y’intambara kikarasa mu bice bituwemo n’abaturage muri Teritwari ya Kalehe, kikica abantu 10, abandi barenga 20 bagakomereka.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, wavuze ko iki gitero cy’indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoï 25 cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare.
Lawrence Kanyuka yagize ati “Turamenyesha abantu ko indege y’imirwano ya Sukhoï 25 ya FARDC yasutse ibisasu bya bombe mu bice bituwemo n’abaturage benshi muri Kalehe kuri uyu wa Kane tariki 13/02/2025, igahitana abantu 10 igakomeretsa abandi 25.”
Uyu Muvugizi wa M23, yavuze kandi ko igitero cy’iyi ndege cyanasenye inzu nyinshi z’abaturage b’abasivile, ndetse n’Ibitaro Bikuru bya Kalehe.
Igi gitero cyabaye nyuma yuko umutwe wa M23 ufashe agace ka Kalehe-Centre ari na ko kabarizwamo Ibiro Bikuru bya Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Epfo, ahafashwe hirya y’ejo hashize ku wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025.
Gufata aka gace, byaje nyuma yuko uyu mutwe wa M23 ukomeje kugaragaza ko ibintu bikomeje kudogera mu mujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Epfo, aho FARDC n’abayifasha barimo FDLR, abasirikare b’u Burundi na Wazalendo; bakomeje guhohotera abaturage, babica, bafata ku ngufu abagore, ndetse bakanasahura imitungo yabo.
Uyu mutwe wavuze ko udashobora gukomeza kwihanganira kumva amajwi y’abaturage barira, ngo witurize, ahubwo ko bitinde cyanwa bitebuke uzafata uyu mujyi wa Bukavu.
M23 kandi iherutse kuvuga ko uruhande bahanganye rwamaze gushinga ibibunda bya rutura mu duce twa Nguba na Muhumba byitegeye mu Karere ka Rusizi mu Rwanda, bikaba byateye impungenge abatuye mu Mujyi wa Bukavu.
RADIOTV10