Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje andi marorerwa yakozwe na FARDC

radiotv10by radiotv10
14/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Congo yongeye gushotora u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wavuze ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bahanganye mu mirwano, cyakoresheje indege y’intambara kikarasa mu bice bituwemo n’abaturage muri Teritwari ya Kalehe, kikica abantu 10, abandi barenga 20 bagakomereka.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, wavuze ko iki gitero cy’indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoï 25 cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare.

Lawrence Kanyuka yagize ati “Turamenyesha abantu ko indege y’imirwano ya Sukhoï 25 ya FARDC yasutse ibisasu bya bombe mu bice bituwemo n’abaturage benshi muri Kalehe kuri uyu wa Kane tariki 13/02/2025, igahitana abantu 10 igakomeretsa abandi 25.”

Uyu Muvugizi wa M23, yavuze kandi ko igitero cy’iyi ndege cyanasenye inzu nyinshi z’abaturage b’abasivile, ndetse n’Ibitaro Bikuru bya Kalehe.

Igi gitero cyabaye nyuma yuko umutwe wa M23 ufashe agace ka Kalehe-Centre ari na ko kabarizwamo Ibiro Bikuru bya Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Epfo, ahafashwe hirya y’ejo hashize ku wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025.

Gufata aka gace, byaje nyuma yuko uyu mutwe wa M23 ukomeje kugaragaza ko ibintu bikomeje kudogera mu mujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Epfo, aho FARDC n’abayifasha barimo FDLR, abasirikare b’u Burundi na Wazalendo; bakomeje guhohotera abaturage, babica, bafata ku ngufu abagore, ndetse bakanasahura imitungo yabo.

Uyu mutwe wavuze ko udashobora gukomeza kwihanganira kumva amajwi y’abaturage barira, ngo witurize, ahubwo ko bitinde cyanwa bitebuke uzafata uyu mujyi wa Bukavu.

M23 kandi iherutse kuvuga ko uruhande bahanganye rwamaze gushinga ibibunda bya rutura mu duce twa Nguba na Muhumba byitegeye mu Karere ka Rusizi mu Rwanda, bikaba byateye impungenge abatuye mu Mujyi wa Bukavu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − ten =

Previous Post

Kigali: Uko kwihanira uwibye matela byaviriyemo batandatu gukurikiranwaho uruhare mu rupfu rw’umuntu

Next Post

Intumwa z’Abanyamadini zaturutse Congo zaganiriye na Perezida Kagame nyuma ya Tshisekedi n’aba M23

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)
AMAHANGA

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Intumwa z’Abanyamadini zaturutse Congo zaganiriye na Perezida Kagame nyuma ya Tshisekedi n’aba M23

Intumwa z’Abanyamadini zaturutse Congo zaganiriye na Perezida Kagame nyuma ya Tshisekedi n’aba M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.