Tuesday, July 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje icyifuzo gikomeye inerura iby’abacancuro b’indwanyi b’Abarusiya bazanywe muri DRCongo

radiotv10by radiotv10
02/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
1
M23 yagaragaje icyifuzo gikomeye inerura iby’abacancuro b’indwanyi b’Abarusiya bazanywe muri DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu butumwa bwifuriza Abanyekongo umwaka mwiza, ubuyobozi bw’umutwe wa M23, bwasabye Umuryango mpuzamahanga kudakomeza kurebera ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi, ukagira icyo ukora mu kubuhagarika, unakomoza ku bacancuro b’Abarusiya b’indwanyi kabuhariwe bivugwa ko bahawe ikiraka na DRC.

Muri ubu butumwa bwagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Mutarama 2023, butangira buvuga ko umwaka wa 2022 warangiye mu gahinda nkuko imyaka yatambutse yagenze.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, rigira riti “Perezida wa DRC yananiwe gushyira mu bikorwa iturufu yuririyeho mu matora ya 2018 ko azatuma Igihugu kigendera ku mategeko, kurandura ruswa ndetse n’ibikorwa bihungabanya umutekano mu burasirazuba bw’Igihugu cyacu.”

Uyu mutwe ushimira imbaraga z’abayobozi bo muri Afurika y’Iburasirazuba no mu karere k’Ibiyaga Bigari zo gushaka umuti w’ibibazo ndetse ko na bo bazishyigikiye bikaba binagaragazwa no kuba baherutse kuva mu gace ka Kibumba.

Uvuga ko nubwo bimeze gutyo, uruhande rwa Leta ya Kinshasa rwo rukomeje kugaragaza ubushake bucye dore ko kugeza ubu rwanze ko uyu mutwe wa M23 ujya mu biganiro.

Uvuga kandi ko ubufatanye bwa FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, ACPLS, Nyatura na CODECO bakomeje kuwugabaho ibitero birimo n’icyo bagabye mu birindiro byawo mu gace ka Kamatembe na Bwiza ku itariki ya 31 Ukuboza 2022, mu gihe kuri uyu munsi hari hateguwe ibiganiro byahuje M23 n’ingabo z’itsinda rya EACRF.

Iri tangazo rikomeza rigaragaza ibibazo bigihari, riti “Gutesha agaciro abantu, kubatoteza ndetse no kwica bikomeje gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi bashinjwa ko ari Abanyarwanda.”

Rikomeza rivuga ko M23 ari umutwe w’Abanyakongo buzuye ugizwe n’Abanyekongo gusa, kandi ko washyiriyeho kurwanya ibi bikorwa biriho bikorerwa abavandimwe babo mu Gihugu cyabo.

Uyu mutwe ukomeza ugira ubutumwa bwihariye ugenera MONUSCO, uti “Turabasaba guhagarika ubufasha bwose muha FARDC nkuko byagaragajwe na Raporo yayo ubwayo [MONUSCO] ko ukorana n’ubufatanye bwa FARDC-FDLR-Nyatura-ACPLS, NDC-Renove, PARECO na Mai-Mai. Nikomeza ubu bufasha bizahindanya isura yayo.”

Naho ku muryango mpuzamahanga, iri tangazo rigira riti “M23 irabasaba yinginga ngo muhagarike ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo zibiba urwango muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, no gushyiraho uburyo bw’ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma ya DRC mu gushaka umuti w’ikibazo cy’amakimbirane n’umutekano mucye mu Gihugu cyacu.”

Uyu mutwe wanagarutse ku bacancuro b’Abanyaburayi bivugwa ko baherutse kwinjizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uboneraho kunenga Guverinoma y’Iki Gihugu kwinjiza abanyamahanga mu bibazo byabo, unayisaba kubisobanura.

Iby’aba bacancuro, byatangiye kuvugwa mu byumweru bibiri bishize, aho byavuzwe ko hari abarwanyi 100 bo mu itsinda rya Wagner bageze i Goma bahawe akazi n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ngo baze guhashya M23.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje kandi hagaragaye umurambo w’umuzungu wambaye impuzankano za Congo, byavuzwe ko ari umwe muri aba bacancuro waguye ku rugamba mu mirwano iremereye yahuje M23 na FARDC mu gace ka Bwiza.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Peter claude says:
    3 years ago

    Ndi umusore, ndashaka uwambera umugore Cg umukunzi 0789663818

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Umusore w’ibigango yabyinishije amatuza, Platini yambara igisa n’ijipo-Ibyaranze igitaramo cyafunguye 2023

Next Post

Hasobanuwe impamvu Abarundi barenga 20 bafungiwe muri Uganda

Related Posts

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye

by radiotv10
22/07/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ishema atewe no kuba umuhungu we Ruhamya Kainerugaba yaramaze kwinjira Igisirikare...

Nyuma y’isinywa ry’amahame hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRCongo hahise hagaragazwa icyifuzwa

Nyuma y’isinywa ry’amahame hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRCongo hahise hagaragazwa icyifuzwa

by radiotv10
21/07/2025
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yatangaje ko yishimiye amahame yasinywe hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo...

Amakuru agezweho ku mpirimbanyi yo muri Kenya yari yafunzwe bikazamurira benshi umujinya

Amakuru agezweho ku mpirimbanyi yo muri Kenya yari yafunzwe bikazamurira benshi umujinya

by radiotv10
21/07/2025
0

Boniface Mwangi, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri Kenya, wari wafunzwe, yarekuwe hatanzwe ingwate ya miliyoni 1 z’Amashilingi ya Kenya (arenga...

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

by radiotv10
19/07/2025
0

I Doha muri Qatar ahakomeje kubera ibiganiro by’imishyikirano hagati y’Ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hateganyijwe gutangazwa...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

by radiotv10
19/07/2025
0

As peace talks between the AFC/M23 coalition and the government of the Democratic Republic of Congo continue, an official announcement...

IZIHERUKA

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye
AMAHANGA

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye

by radiotv10
22/07/2025
0

Nyuma y’amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na DRC n’Amahame ya AFC/M23 hazakurikiraho iki?

Nyuma y’amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na DRC n’Amahame ya AFC/M23 hazakurikiraho iki?

22/07/2025
Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

22/07/2025
Hoteli Château le Marara iherutse kugarukwaho cyane yafunzwe hatangazwa n’impamvu

Hoteli Château le Marara iherutse kugarukwaho cyane yafunzwe hatangazwa n’impamvu

22/07/2025
Nyuma y’isinywa ry’amahame hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRCongo hahise hagaragazwa icyifuzwa

Nyuma y’isinywa ry’amahame hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRCongo hahise hagaragazwa icyifuzwa

21/07/2025
Amakuru agezweho ku mpirimbanyi yo muri Kenya yari yafunzwe bikazamurira benshi umujinya

Amakuru agezweho ku mpirimbanyi yo muri Kenya yari yafunzwe bikazamurira benshi umujinya

21/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe impamvu Abarundi barenga 20 bafungiwe muri Uganda

Hasobanuwe impamvu Abarundi barenga 20 bafungiwe muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye

Nyuma y’amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na DRC n’Amahame ya AFC/M23 hazakurikiraho iki?

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.