- Yemeje ko idashobora kurekura Umujyi wa Goma,
- Yagaragaje ko Kivu ya Ruguru igiye kuba nk’Igihugu.
Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, yashimiye abaturage b’i Goma bagaragarije uyu mutwe urugwiro ubwo bakoranaga inama ya mbere yahuje uyu mutwe n’aba baturage nyuma yuko ubohoje uyu Mujyi wa Goma.
Bertrand Bisimwa yatangaje ibi nyuma y’amasaha macye hakozwe inama yahuje ubuyobozi bwa M23 n’abaturage bo mu mujyi wa Goma yabaye kuri uyu wa Kane tariki 06 Gashyantare 2025 muri Stade de l’Unité.
Ubwo abaturage bitabiraga iyi nama, bagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kuba bafite umutekano, ndetse babyerekanira muri morale bashyizeho, baririmba zimwe mu ndirimbo zigaragaza umunezero.
Mu butumwa Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gashyantare 2025, yagize ati “Turashimira abaturage bacu ku bwo kugaragariza icyizere gisendereye umuryango wacu ndetse n’icyo turwanira nk’umutekano, amahoro n’ubutabera kuri bose.”
Yakomeje agira ati “Mu kubahiriza ubutumire bwacu ku bwinshi, abaturage b’i Goma, baboneyeho umwanya wo kunenga ubutegetsi bwa Kinshasa ku bw’ibikorwa byabwo bihitana abasivile byaburijwemo ubwo habohorwaga uyu Mujyi.”
Bertrand Bisimwa kandi yagaragaje ibyo bifuza ko bihagarikwa n’ubutegetsi bwa DRC, birimo imbwirwaruhame zibiba inzangano n’amacakubiri, ibikorwa bya Jenoside, ndetse n’ibikorwa bya kinyamaswa byo kurya abantu bikorerwa Abanyekongo bamwe.
Yanasabye ko ubutegetsi bwa Congo buhagarika gukoresha no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, irimo uwa Wazalendo. Ati “Muhagarike imitwe yitwaje Intwaro byumwihariko Wazalendo ikora ibikorwa bya kinyamaswa.”
Yavuze ko nyuma yuko M23 ifashe umujyi wa Goma, ubuzima bwongeye kugaruka mu baturage, kandi ko ubu bashyize imbere ibikorwa byo guteza imbere uyu mujyi. Ati “Twagarutse iwacu, kandi ntiduteze kuzarekura Umujyi wa wacu.”
Yavuze kandi ko ubu bari mu bikorwa byo gucyura impunzi zari zarahunze ibikorwa bibi byakorerwaga Abanyekongo bamwe, ndetse ko bafatanyije baziyubakira Intara yabo.
RADIOTV10