Umutwe wa M23 wagize icyo uvuga ku byemerejwe mu biganiro byahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uvuga ko atari ihame ko urebwa n’ibyemezo byafatiwe mu nama utigeze witabira.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi w’Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ririmo n’uyu mutwe wa M23, kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2024.
Iri tangazo rya AFC ritangira rivuga ko iri huriro n’uyu mutwe wa M23 bakurikiranye iby’ibi biganiro byabereye i Luanda muri Angola bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DRC, byahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi biganiro byabaye hirya y’ejo hashize tariki 30 Nyakanga 2024, byanzuye ko impande zihanganye mu mirwano imaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zihagarika imirwano uhereye tariki 04 Kanama 2024.
Iri tangazo rya M23 ryagiye hanze kuri uyu wa Kane, rigira riti “AFC/M23 barifuza gushimira abagize uruhare bose mu kugera kuri uyu mwanzuro unyuze mu mahoro ku bibazo byinshi biri mu burasirazuba bwa DRC.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “AFC/M23 turifuza gushimangira ko atari itegeko ko turebwa n’ibyemezo byafatiwe mu nama izo ari zo zose mu gihe tuba tutazitabiriye.”
M23 yakomeje isobanura ko uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Kinshasa “bwagiye bukoresha umwanya wo guhagarika imirwano mu kwisuganya no gukomeza ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa bamwe mu Banyekongo bazizwa ubwoko bwabo, ndetse no kugaba ibitero ku nzirakarengane ndetse n’abaharanira uburenganzira bwabo natwe turimo.”
Uyu mutwe waboneyeho kwibutsa ko tariki 07 Werurwe umwaka ushize wa 2023, wubahirije umwanzuro wo guhagarika imirwano mu rwego rwo kugira ngo amahoro aboneke, ariko ko icyo gihe bitabujije uruhande bahanganye kuwugabaho ibitero, bigatuma na wo wubura imirwnao mu rwego rwo kwirwanaho no kurwana ku baturage bugarijwe.
Lawrence Kanyuka ati “AFC/M23 yiteguye kugendera mu nziza y’impinduka mu gihe uruhande rw’ubufatanye bwa Guverinoma ya Kinshasa bwagendera muri uwo mujyo.”
Umutwe wa M23 wasoje uvuga ko inzira yonyine yagarura amahoro, ari ibiganiro bya politiki byawuhuza imbonankubone na Guverinoma ya Congo ari na yo iri inyuma y’ibibazo byose bikomeje kugaragara mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
RADIOTV10