Umutwe wa M23 uhanganye n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) watangaje ko wafashe akandi gace kiyongera ku kandi yafashe kuri uyu wa Gatatu.
Agace kafashwe n’Umutwe wa M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, ni akitwa Kibarizo nkuko byemezwa n’uyu mutwe wa M23.
Amakuru dukesha imbuga zitambukaho amakuru ajyanye n’uru rugamba ruhanganishije M23 na FARDC, avuga ko aka gace ka Kibarizo kafashwe na M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 23 Gashyantare 2023 saa tatu na mirongo itanu (09:50’).
Aka gace kariyongera ku ka Mushaki kafashwe ejo hashize tariki 22 Gashyantare nyuma y’imirwano ikomeye yahuje uyu mutwe na FARDC imaze iminsi ifatanya n’imitwe irimo FDLR.
Uyu mutwe wa M23 utangaza ko wafashe akandi gace, kuri uyu wa Gatatu wanashyize hanze itangazo rimenyesha umuryango mpuzamahanga ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kurenga ku myanzuro yafatiwe mu nama zabaga zigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrance Kanyuka, rivuga ko FARDC ifanyine n’imitwe nka FDLR, Nyatura, APCLS, Mai-Mai ndetse n’abacanshuro bakomeje kugaba ibitero ku birindiro byose bya M23 biri mu duce twa Kalenga, Kitshanga, Rusekera, Kingi, Kausa na Kishishe.
Muri iri tangazo, M23 isoza ivuga ko nubwo ishyigikiye imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu irimo guhagarika imirwano no kurekura ibice yafashe, inavuga ko izakomeza kwirwano no kurinda abaturage bari mu bice igenzura, igihe cyose byagabwaho ibitero.
RADIOTV10