Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yashyize hanze amakuru arambuye y’ibitemewe bikorwa na MONUSCO ku rugamba

radiotv10by radiotv10
29/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yashyize hanze amakuru arambuye y’ibitemewe bikorwa na MONUSCO ku rugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC ribarizwamo n’umutwe wa M23, ryamaganye ibikorwa bitemewe n’amategeko bikorwa n’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) birimo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, nko kujyana inkomere zawo ikoresheje kajugujugu yazo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 28 Gashyantare 2024, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, iri huriro rya AFC rivuga ko mu bikorwa biheruka mu mirwano by’ubufatanye bwa Guverinoma ya DRC, “harimo uruhare rw’ingabo za MONUSCO zirwana ku ruhande rwa FDLR, FARDC, abacancuro, ingabo z’u Burundi, ingabo za SADC (SAMIDRC) n’indi mitwe yitwaje intwaro.”

Iri tangazo rikomeza rivuga kandi ko ingabo za MONUSCO zifatanya n’uruhande rwa FARDC mu rugamba ifatanyamo n’imitwe yafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye, kandi ko bitari mu mabwiriza y’izi ngabo za Loni.

Iri huriro rivuga kandi ko itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye, tariki 30 Ukuboza 2023 ryemeje ko abarwanyi ba FDLR bari kurwana ku ruhande rwa FARDC mu bitero byo guhangana na M23.

Riti “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje guha ubufasha bw’intwaro n’amasasu imitwe irimo uw’abajenosideri wa FDLR, abacancuro ndetse n’indi mitwe y’inyeshyamba.”

Iri huriro kandi rikomeza rivuga ko uyu mutwe wa FDLR wakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside muri Congo, yo kwica abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, kandi ko wagiye ugaba ibitero bikomeye ku baturage ukabica, abandi benshi bakava mu byabo kubera wo.

Riti “AFC iributsa ko Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yashimangiye ko umutwe wa FDLR uhari ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko ugomba kubazwa ibyaha byibasiye inyokomuntu bikorerwa Abanyekongo b’Abatutsi.”

Rikomeza rivuga ko ikibabaje ari uko uyu mutwe wakomeje gukorana n’ubutegetsi bwa Congo, ubu ukaba uri gukorana n’igisirikare cy’iki Gihugu ndetse n’ingabo z’uyu Muryango w’Abibumbye za MONUSCO, mu bufatanye burimo n’ingabo z’u Burundi n’iza SADC.

AFC yasabye MONUSCO guhagarika ubufasha bwose iha ubwo bufatanye, wavuze ko kuva ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 MONUSCO yatangiye gutunda inkomere za FARDC na FDLR mu gace ka Nambi ya Kalenge ikoresheje kajugujugu yayo.

Iri huriro rivuga ko inkomere za mbere yazitwaye saa yine z’amanywa izerecyeza i Bukavu, aho inkomere 44 za FARDC na FDLR zajyanywe n’iyo kajugujugu ya MONUSCO izijyana i Bukavu.

Nanone kandi izindi nkomere 40 zakomeretse bikomeye cyane zajyanywe hakoreshejwe inzira y’ubutaka. Iri huriro kandi ryanagaragaje amwe mu mazina y’abarwanyi ba FARDC na FDLR bakomeretse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Ufite ubumuga bw’uruhu yavuze ubuzima bushaririye abayemo n’ikibutera cyanatumye umugore amuta

Next Post

Uko Polisi yafashe uwari utwaye amasashe bihumbi 80 uwo bari kumwe akabura

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko Polisi yafashe uwari utwaye amasashe bihumbi 80 uwo bari kumwe akabura

Uko Polisi yafashe uwari utwaye amasashe bihumbi 80 uwo bari kumwe akabura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.