Umutwe wa M23 wanyomoje igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyagaragaje uwo kise ko ari umusirikare w’u Rwanda, uvuga ko ari ikinyoma cyo kuyobya uburari ku bibazo nyirizina biri muri Congo.
Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko iz’abashyigikiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hacicikanye amashusho y’uwo FARDC yise ko ari umusirikare w’u Rwanda ngo wafatiwe ku rugamba ruhanganishije iki gisirikare na M23.
Ni mu gihe Guverinoma y’u Rwanda itahwemye guhakana ibirego by’ibinyoma Congo ishinja u Rwanda ko iki Gihugu gifasha umutwe wa M23, usanzwe ugizwe n’Abanyekongo baharanira uburenganzira bw’Abanyekongo byumwihariko abavuga Ikinyarwanda bakomeje kwicwa.
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Col Willy Ngoma, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yanyomoje amakuru yatangajwe n’igisirikare cya Congo, kuri uyu kise umusirikare w’u Rwanda cyavuze ko bafatiwe ku rugamba.
Yagize ati “Ibi binyoma byakwirakwijwe mu rwego rwo kuyobya amahanga yo mu karere na mpuzamahanga, ku bibazo nyirizina bihari.”
Col Willy Ngoma yakomeje agir ati “Aya mayeri y’ikinyoma ahimbwa na Guverinoma n’abambari bayo, agira ingaruka ku nzirakarengane zihohoterwa kubera ururimi rwazo, ni uburyo bakoresha mu kubeshya amahanga.”
Col Willy Ngoma kandi yifashishije ifoto igaragaza ko aya makuru ya FARDC ari ikinyoma, aho aba iki Gisirikare kise ko ari abasirikare b’u Rwanda, ari abaturage bagiye bafatirwa mu bice batuyemo muri Congo, kikabambika impuzankango ya gisirikare, kuko baba bambaye imyambaro isanzwe bakaba babimbikishije iyi myambaro ya gisirikare bigaragara ko ari ibintu batamenyereye.
Mu gace ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari Abanyekongo benshi bavuga Ururimi rw’Ikinyarwanda, ari na bo bibasiwe bagirirwa nabi n’ubutegetsi bwa Congo bufatanyije n’umutwe wa FDLR.
RADIOTV10