Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yashyize ukuri hanze ku kinyoma cyahimbwe na FARDC cy’ibyo yongeye kwegeka ku Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/12/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yashyize ukuri hanze ku kinyoma cyahimbwe na FARDC cy’ibyo yongeye kwegeka ku Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wanyomoje igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyagaragaje uwo kise ko ari umusirikare w’u Rwanda, uvuga ko ari ikinyoma cyo kuyobya uburari ku bibazo nyirizina biri muri Congo.

Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko iz’abashyigikiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hacicikanye amashusho y’uwo FARDC yise ko ari umusirikare w’u Rwanda ngo wafatiwe ku rugamba ruhanganishije iki gisirikare na M23.

Ni mu gihe Guverinoma y’u Rwanda itahwemye guhakana ibirego by’ibinyoma Congo ishinja u Rwanda ko iki Gihugu gifasha umutwe wa M23, usanzwe ugizwe n’Abanyekongo baharanira uburenganzira bw’Abanyekongo byumwihariko abavuga Ikinyarwanda bakomeje kwicwa.

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Col Willy Ngoma, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yanyomoje amakuru yatangajwe n’igisirikare cya Congo, kuri uyu kise umusirikare w’u Rwanda cyavuze ko bafatiwe ku rugamba.

Yagize ati “Ibi binyoma byakwirakwijwe mu rwego rwo kuyobya amahanga yo mu karere na mpuzamahanga, ku bibazo nyirizina bihari.”
Col Willy Ngoma yakomeje agir ati “Aya mayeri y’ikinyoma ahimbwa na Guverinoma n’abambari bayo, agira ingaruka ku nzirakarengane zihohoterwa kubera ururimi rwazo, ni uburyo bakoresha mu kubeshya amahanga.”

Col Willy Ngoma kandi yifashishije ifoto igaragaza ko aya makuru ya FARDC ari ikinyoma, aho aba iki Gisirikare kise ko ari abasirikare b’u Rwanda, ari abaturage bagiye bafatirwa mu bice batuyemo muri Congo, kikabambika impuzankango ya gisirikare, kuko baba bambaye imyambaro isanzwe bakaba babimbikishije iyi myambaro ya gisirikare bigaragara ko ari ibintu batamenyereye.

Mu gace ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari Abanyekongo benshi bavuga Ururimi rw’Ikinyarwanda, ari na bo bibasiwe bagirirwa nabi n’ubutegetsi bwa Congo bufatanyije n’umutwe wa FDLR.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

VIDEO: Ubutumwa bwa Minisitiri wa Siporo ku Mavubi afite umukino asabwa kwikosoreramo muri Sitade Amahoro

Next Post

AMAFOTO: Mu birori nogerajisho Miss Naomie n’umukunzi we basezeranye kuzabana mu byiza n’ibibi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Mu birori nogerajisho Miss Naomie n’umukunzi we basezeranye kuzabana mu byiza n’ibibi

AMAFOTO: Mu birori nogerajisho Miss Naomie n’umukunzi we basezeranye kuzabana mu byiza n’ibibi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.