Sunday, September 8, 2024

M23 yashyize ukuri hanze ku makuru y’ibihuha yatangajwe ku Mugaba Mukuru wayo Gen.Makenga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wanyomoje itangazo ryayitiriwe, ryavugaga ko wahagaritse Umugaba Mukuru w’uyu mutwe, Gen. Sultan Makenga, agasimbuzwa ufite ipeti rya Colonel, uvuga ko ayo makuru ari ikinyoma.

Itangazo ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, ryavugaga ko Ihuriro AFC ribarizwamo n’umutwe wa M23, “ku bw’ubusabe bwinshi bw’abafatanyabikorwa bacu, Umugaba Mukuru Gen Sultan Makenga yahagaritswe ku nshingano ze.”

Muri iri tangazo ryitiriwe AFC, ryavugaga ko Gen Makenga yahagaritswe kubera amakosa anyuranye arimo gukoresha nabi umutungo w’iri huriro, no kunyereza amwe mu mafaranga yaryo ndetse ngo n’imitegekere y’igitugu.

Iri tangazo ryakomezaga rivuga ko ku bw’iyi mpamvu, nyuma yo guhagarika Gen Makenga, hashyizweho Colonel Innocent Kaina kumusimbura ku mwanya w’Umugaba Mukuru wa M23.

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23, bwamaganye iby’iri tangazo, buvuga ko ari ikinyoma, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wawo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka.

Kanyuka yavuze ko “Itangazo riri gucicikana rivuga ku ishyirwaho ry’Umugaba Mukuru mushya wa ARC (M23) ni ikinyoma cyambaye ubusa.”

Yakomeje agira ati “Iri tangazo ryahimbwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu mugambi wabwo wo kuyobya uburari ku bushobozi bucye bwabwo ndetse no guhisha ukuri ku biri kubera ku rugamba ndetse no ku banyapolitiki ba AFC/M23 mu biganiro by’imishyikirano.”

Lawrence Kanyuka yavuze ko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bugamije kuzamura umwuka wo kuyobya uburari kugira ngo bukomeze gushyira mu kaga Igihugu.

Ati “Turasaba abantu bose kutita no kudaha agaciro ibinyoma by’ibihimbano, ahubwo bakishakishiriza ukuri, banyuze ahantu hemewe.”

Umugaba Mukuru wa M23, Gen Sultan Makenga; mu kiganiro aherutse kugirana na YouTube Channel yitwa Mama Urwagasabo, yavuze ko ubutegetsi bwa Congo bwakunze kuzamura ibinyoma, kubera kunanirwa inshingano ndetse no kutabasha kubahiriza ibyo bwumvikanye n’uyu mutwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts