Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yatangaje igishya mu rugamba ihanganyemo na FARDC rukomeje guhindura isura

radiotv10by radiotv10
29/12/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
1
Habayeho impinduka ku byemezo byari byarafatiwe M23 ku ngingo yari yateje impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC, watangaje ko nubwo usanzwe urwana iyo ugabweho ibitero mu birindiro byawo, ariko ubu ugiye no kujya ujya guhagarika ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu bikorwa n’igisirikare cya Leta gifatanyije n’imitwe nka FDLR aho bazajya babikora hose.

Aganira na Voice of Kivu, Maj Willy Ngoma; kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, yavuze ko ibyo Guverinoma ya Congo iri gukora “bitihanganirwa kandi ntibishora kurenzwaho.”

Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi, icyumweru kirashize Guverinoma ya Congo ihisemo kurenga umurongo, kuko bagabiye rimwe ibitero mu birindiro byacu, ahantu hose yaba Masisi, Rutshuru, Nyiragongo, ni na byo bakoze ejo hashize i Kibumba.”

Uyu muvugizi wa M23, akomeza avuga ko nk’ibisanzwe ibi bitero birimo abarwanyi b’abambari ba FARDC nka FDLR, umutwe wa Wazalendo, uwa CODECO ndetse n’abacancuro.

Avuga ko ikibabaje ari uko aba barwanyi banagabye ibitero mu bice by’abaturage b’abasivile, bagasukamo ibisaru bya rutura ntacyo bitayeho, bagamije kuzamura umwuka mubi, kuko bazi neza ko aho uyu mutwe wa M23 uri, haba harangwa amahoro n’umutekano.

Ati “Aho tuba turi, nta bikorwa bibi bihaba, nta bujura buhakorwa, nta gusambanya abagore kuharangwa, ariko bo [FARDC n’abarwanyi ikoresha] aho bari hahora ubujura, hahora ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore, hahora ibikorwa by’ububandi, hahora rwasezerera zo mu bwoko bwose. Ariko iwacu haba ari muri Paradizo buri wese abaho mu mahoro yisanzuye. Rero kugira ngo baburizemo ibyo, baharasa ibisaru.”

Yavuze ko igisirikare cya Congo gifatanyije n’iyo mitwe yacyo irimo FDLR, kuri uyu wa Kane, barashe ibisaru biremereye mu bice bya Karuba na Mushaki.

Yakomeje avuga ko nk’umutwe wa M23 badashobora kubirebera, ati “Tugomba kurwana ku baturage bacu kandi tuzabikora mu buryo bwa kinyamwuga.”

Maj Willy Ngoma kandi avuga ko n’ahandi hose aba barwanyi bazajya guhungabanya umutekano w’abarurage, uyu mutwe wa M23 uzahita utabarayo vuba na bwangu.

Ati “Nk’uko tubivuga ahantu hose abo bantu bazajya, aho bazakoresha intwaro bagaba ibitero ku birindiro byacu, tubivuze mu ijwi rirangurura ko tuzahita tujyayo kugira ngo tuburizemo ibyo bikorwa bya gisirikare.”

Maj Willy Ngoma yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi yakomeje kugaragaza ko atifuza ko ibibazo bikemuka mu nzira z’amahoro ndetse ko ari we warenze ku myanzuro yo guhagarika imirwano, bityo ko M23 na yo yiyemeje guhangana na FARDC mu rwego rwo kurinda abaturage.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndagijimana William says:
    2 years ago

    Carte du Rwanda pre-coloniale

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + two =

Previous Post

Anne Rwigara umuvandimwe wa Diane Rwigara yitabye Imana bitunguranye muri America

Next Post

Perezida Ndayishimiye yashyize hanze ukuri ku by’uko abasirikare b’u Burundi bahanganye na M23

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Ndayishimiye yashyize hanze ukuri ku by’uko abasirikare b’u Burundi bahanganye na M23

Perezida Ndayishimiye yashyize hanze ukuri ku by’uko abasirikare b’u Burundi bahanganye na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.